Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Rosemary Mbabazi yasabye Urubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali, kwiyubakira igihugu no kugira intego mu byo rukora kuko aribo mbaraga z’igihugu zubaka kandi vuba.
Ibi yabigarutsemo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Mutarama 2023, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ISANGANO RY’URUBYIRUKO rwo mu mujyi wa Kigali, igikorwa cyabereye kuri stade ya IPRC Kigali.Mu butumwa bwe Minisitiri Rosemary Mbabazi , yabasabye kurangwa n’Indangagaciro zikwiriye Abanyarwanda, bagakunda igihugu kandi bakarangwa n’ubunyangamugayo.
Yagize ati “Icyo tubasaba n’uko murangwa n’indagagaciro zacu, mukarangwa na Displine.Ufite Displine agira gahunda kandi akayikomeraho, akaba imfura, ikindi tubasaba n’uko mugira ubuzima bufite intego. Niba igihugu kigira intego kikagira icyerekezo igihugu ni inde? Igihugu ni njye nawe n’undi n’undi twese hamwe tukaba igihugu. Ibyo rero biba bivuze ko namwe mugomba kugira intego.”
Yongeyeho ati “Ikindi tubasaba ni ugukunda igihugu, mugakunda u Rwanda kuko utarukunze ntawundi uzarugukundira, ni wowe ugomba kuruha agaciro, ni wowe ugomba kurukorera, ukaba inyangamugayo.”
Minisitiri Rosemary Mbabazi, kandi yashimiye uruhare rw’urubyiruko rw’abakorerabushake (youth volunteers) ubwo igihugu rwari ruhanganye n’icyorezo cya Covid-19, avuga ko nan’ubu u Rwanda rucyakira ibihembo mpuzamahanga kuko rwabashije gutsinda icyo cyorezo.
Ati “Ubu umunsi ku wundi twirirwa tubona ibihembo nk’igihugu, kuko mwitwaye neza. Urubyiruko rw’abakorerabushake mwakoze akazi gakomeye mufatanyije n’urundi rubyiruko n’Abaturarwanda twese kuko twishyize hamwe birashoboka turabikemura. N’ibindi rero ntabizatunanira twishyize hamwe kuko ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu.”
Urujeni Martine, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage , avuga ko uyu ari umwanya mwiza urubyiruko rubonye wo kumenyana, bagasabana kandi bagahana amakuru y’ibyo bakora, kandi mu munsi 25 iri sangano ry’urubyiruko rizamara bazigishwa amateka yaranze u Rwanda mu bihe byatambutse harimo n’amateka yatumye mu gihugu haba Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’uko u Rwanda rwashoboye kwiyuba kugera aho rugeze ubu.
Yagize ati “Bagomba kwigishwa amateka bakamenya uko u Rwanda rwagiye rwiyubaka haba mu rwego rwa Politike, mu rwego rw’umutekano haba no mu rwego rw’iterambere kugirango bamenye amateka y’igihugu cyabo no kugira uruhare mu iterambere bazi aho igihugu cyavuye kuko n’urubyiruko dufite ubu rwiganjemo abavutse nyuma ya 1994. Bakeneye kumenya amateka yatumye u Rwanda rugera aho haba Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uburyo rwavuyeyo rukaba rufite aho rugeze, bakumva ko hari abarurwaniriye maze bigishwe ubutwari kuko nibo bagomba kurinda igihugu cyabo no kugiteza imbere kuko nibo Rwanda rw’ejo.”
Urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa bashimiye Ubuyobozi bw’igihugu bubatekerezaho, bavuga ko ibiganiro n’impanuro bahawe bizababera impamba mu byo bakora kandi ko bibatera imbaraga zo gukorera igihugu batizigama.
ISANGANO RY’URUBYIRUKO rifite insanganyamatsiko igira iti “Tujye ku rugerero twubake u Rwanda twifuza. ” rizamara iminsi 25 uhereye tariki ya 6 Mutarama, rikazasozwa tariki ya 31 z’uku kwezi . Uku kwezi kuzarangwa n’ibikorwa bihuza urubyiruko birimo: Imiganda, ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro, ndetse n’imurikagurisha rizabera mu ‘Imbuga City Walk’ ahazwi nko muri Free Zone.