Undi Mudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda wayinjiyemo ahagarariye urubyiruko, yeguye ku mpamvu ze bwite, aba uwa gatatu weguye mu gihe kitageze ku mezi abiri.

Umudepite weguye kuri iyi nshuro, ni Kamanzi Ernest wari winjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ahagarariye urubyiruko.

Kamanzi abaye Umudepite wa gatatu weguye mu gihe kitageze ku mezi abiri nyuma ya Mbonimana Gamariel weguye tariki 14 Ugushyingo.

Uyu Mbonimana Gamariel yeguye nyuma yuko agarutsweho na Perezida Paul Kagame mu ijoro ryo ku ya 11 Ugushyingo 2022, avuga ko Abapolisi bafashe uyu wari Intumwa ya rubanda atwaye imodoka yasinze bikabije.

Undi wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda witwa Pierre Celestin Habiyaremye yeguye tariki 21 Ugushyingo 2022.

Uyu Jean Pierre Celestin Habiyaremye we yeguye nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amashusho amugaragaza ari guharira n’Abapolisi bari bamufatiye mu makosa.

Izi ntumwa za rubanda zose zeguye mu bihe bitandukanye bitageze ku mezi abiri, zanditse zigaragaza ko zeguye ku mpamvu zabo bwite.

Mbere yo kuba umudepite muri Nzeri 2018, Kamanzi kuva mu 2017- 2018 yari Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Ntara y’Amajyepfo, n’umwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi.

Share.
Leave A Reply