Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatangaje ubutumwa bwo gusabira Papa Benedigito XVI kuko ubuzima bwe butameze neza muri iyi minsi.

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatangaje ubutumwa bwo gusabira Papa Papa Emeritus Benedigito [Benedigito XVI], kuko afite imbaraga nke bityo ubuzima bwe bukaba butameze neza.

Ni ubutumwa bwatangajwe na Arikepisikopi wa Kigali akaba n’umuyobozi wa Diocese ya Kibungo Antoine Cardinal Kambanda abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.

Yagize ati ”Kiliziya Umuryango w’Imana mu Rwanda, twifatanyije na Nyirubutungane Papa Fransisiko hamwe na Kiliziya yose ku Isi, gutakambira Nyagasani Imana, tubinyujije ku mubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo ngo aramira ubuzima bwa Papa Benedigito XVI uri mu kiruhuko cy’izabukura.”

Ntabwo ari Antoine Cardinal Kambanda gusa usaba gusabira Papa Benedigito XVI, kuko Ubwo yari mu misa iba buri wa Gatatu i Vatican, Umushumba wa Kiliziya Gatulika Papa Francisco, yasabye abantu bose kumusabira.

Yagize ati “Ndashaka kubasaba mwese gusengera bidasanzwe Papa Emeritus Benedigito ukorera Kiliziya mu mutuzo. Reka tumwibuke. Ararwaye cyane, arasaba Uwiteka kumuhoza no kumukomeza mu rukundo yagiriye Kiliziya kugeza ku iherezo”.

Papa Benedigito XVI kuri ubu ufite imyaka 95, yayoboye Kiliziya asimbuye Papa Yohani Pawulo II kuva ku ya 19 Mata 2005 kugeza ku ya 28 Gashyantare 2013, ubwo yeguraga avuga ko atagifite imbaraga z’umubiri n’ibitekerezo bihagije byo kuyobora Kiliziya Gatolika.

Share.
Leave A Reply