Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Kirehe yafashe amabalo atatu n’igice y’imyenda ya caguwa yari yinjijwe mu Rwanda mu buryo bwa magendu ivanywe mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzania.
Uwayifatanywe ni uwitwa Manigena François ufite imyaka 25 y’amavuko, ubwo yari amaze kuyambutsa mu bwato mu mudugudu wa Rama mu kagari ka Nyankurazo mu murenge wa Kigarama.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko iriya myenda yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Twari dufite amakuru ko hari abakora ubucuruzi bwa magendu mu masaha y’ijoro bambukira mu mudugudu wa Rama bazanye mu bwato imyenda ya caguwa ivuye mu gihugu cya Tanzania. Ahagana saa sita n’igice z’ijoro nibwo Manigena yafatiwe mu cyuho afite amabalo 3 n’igice y’imyenda yari amaze kwinjiza mu gihugu.”
SP Twizeyimana yagiriye inama abantu gukora ubucuruzi mu buryo bukurikije amategeko bakirinda magendu, ashimira abaturage bakomeje kugira uruhare mu kurwanya ubu bucuruzi batanga amakuru ku gihe, aburira n’abakomeje kwishora muri magendu n’ibindi byaha ko batazahwema gufatwa bagashyikirizwa ubutabera.
Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).
Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).