Intumwa z’u Burundi ziri mu Rwanda mu ruzinduko rugamije ubukangurambaga bwo gushishikariza Impunzi z’iki gihugu zahungiye mu Rwanda gutahuka ku bushake, zasuye Inkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe, ibarizwamo impunzi z’Abarundi zisanga ibihumbi 38.

Aba bayobozi boherejwe na Leta y’u Burundi bagiranye ibiganiro n’Impunzi z’Abarundi, aho babagaragarije ko ibyatumye bahunga igihugu byarangiye bityo ko amarembo afunguye ku bifuza gutahuka.

kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ukuboza 2022, nibwo u Rwanda rwakiriye intumwa za leta y’u Burundi zije mu bikorwa byo gushishikariza impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda gutaha ku bushake.

Ni intumwa ziyobowe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano mu Burundi Lt. Gen. de Police André Ndayambaje uri kumwe n’abayobozi b’intara zihana imbibi n’u Rwanda barimo Guverineri w’Intara ya Kirundo Hatungimana Albert, uw’intara ya Kayanza Cishahayo Rémy ndetse na Bandenzamaso Léonidas w’Intara ya Bururi.

U Rwanda rwatangiye kwakira impunzi z’Abarundi kuva mu mwaka wa 1959 ariko ziza kwiyongera guhera muri 2015 ubwo abasaga ibihumbi 74  bahungiraga mu Rwanda. Icyakora kuva mu mwaka wa 2020 kugeza ubu hamaze gutaha abasaga ibihumbi 30, aho mu mwaka wa 2020 hacyuwe abagera ku 7 894, muri 2021 hacyurwa 21 631 mu gihe muri uyu mwaka wa 2022 hamaze gutaha 790.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa impunzi z’Abarundi zisaga ibihumbi 49. 

Share.
Leave A Reply