Umwana w’umuhungu w’imyaka ibiri yarokotse kuribwa n’imvubu hafi y’iwabo mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda.

Iga Paul yari arimo gukinira hafi y’inkombe y’ikiyaga Edward ubwo iyo mvubu yateraga.

Polisi yavuze ko iyi nyamaswa yafashe uwo mwana “imira kimwe cya kabiri cy’umubiri we”. Polisi yongeyeho ko umugabo wo muri ako gace yarwanyije iyo mvubu mu kuyitera amabuye.

Ikigo cya Uganda cyita ku nyamaswa cyahakanye ayo makuru yuko byagenze, kibwira BBC ko uwo muhungu yagabweho igitero n’iyo mbuvu, ariko ko itamumize.

Polisi ivuga ko nyuma y’icyo gitero, cyabaye ku itariki ya 4 y’uku kwezi kwa cumi na kabiri, uwo mwana yajyanwe ku ivuriro riri hafi aho, aho yavuriwe ibikomere yari yagize.

Nyuma yaho yoherejwe ku bitaro bya Bwera, aho abaganga bamuhaye urukingo rurinda ibisazi by’imbwa, mu rwego rwo kumurinda.

Polisi yavuze ko ibyabaye ari bwo bwa mbere imvubu ivuye muri icyo kiyaga ikagira umuntu igabaho igitero.

Ariko izi nyamaswa – imwe ishobora gupima toni 1,5 (1,500kg) – bigereranywa ko buri mwaka muri Afurika zica abantu bagera kuri 500.

Ndetse abapolisi baburiye abatuye aho hantu ko izi nyamaswa zishobora “kubona abantu nk’inkeke [ibyago]” kuri zo, bavuga ko “uguhura na zo uko ari ko kose gushobora gutuma zikora mu buryo budasanzwe cyangwa burimo amahane”.

Imvubu ni yo nyamaswa ya gatatu mu bunini mu nyamabere ziba ku butaka ndetse amenyo yayo ashobora kugira uburebure bwa santimetero (cm) 50,8.

Nubwo ari nini, zishobora no kwiruka ku muvuduko ugera kuri kilometero 32 ku isaha (32 km/h).

Nubwo zirya ibyatsi, zishobora kugira amahane menshi iyo zumvise zirimo kwibasirwa cyangwa aho ziba hahungabanyijwe.

Share.
Leave A Reply