Perezida Paul Kagame uri i Geneve mu Busuwisi aho yitabiriye inama y’ubufatanye mu iterambere 2022, yabwiye abitabiriye iyi nama ko nta mpamvu yo guhora abantu basubira kubyo bari biyemeje mu bihe byatambutse havugwa ibigomba gukorwa ariko bikarangira bidakozwe.

Yavuze ko ahubwo icyangombwa ari ugukura amasomo ku byakozwe neza, ndetse no kumenya icyatumye hari ibitagenda neza.

Umukuru w’Igihugu kandi yabwiye abitabiriye iyi nama ko amasomo yavuye mu cyorezo cya Covid-19, agaragaza abantu bose ari magirirane yaba abakize cyangwa abakennye bose bagirwaho ingaruka iyo nta bufatanye no kwizerana guhari.

Kuri iki gicamunsi nibwo Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutangiza iyi nama, ihuza abafatanyabikorwa  batandukanye kugira ngo batekereze ku bufatanye bufatika mu iterambere hagamijwe kugera kuri gahunda ya 2030 y’ingamba z’iterambere rirambye.

Iyi nama igamije kubaka imyumvire imwe ku ngamba zafatwa, harimo kubaka icyizere no gukorera hamwe mu gihe hagaragaye ibibazo ku isi.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, perezida Kagame yavuze ko amahame agamije gutuma buri giihugu kigira izi ngamba izacyo, aribyo bigomba kwitabwaho harebwa cyane cyane ukubazwa inshingano no gukorera ku ntego zigamije umusaruro.

Aha niho umukuru w’igihugu yabwiye abitabiriye iyi nama ko nta mpamvu yo guhora abantu basubira kubyo bari biyemeje mu bihe byatambutse havugwa ibigomba gukorwa ariko bikarangira bidakozwe, asobanura ko ahubwo icyangombwa ari ugukura amasomo ku byakozwe neza ndetse no kumenya yatumye hari ibitagenda neza

Yagize ati “Ariko kuri raporo zimwe zigaragaza ko ikiguzi cyo kugera ku ntego zirambye cyazamutse ku gipimo cya 25%, uburyo bushya bwo gukora ibintu cyane cyane mu gushakisha ubushobozi n’ubufatanye birakenewe. Hamwe mu hakeneye imbaraga ni mu rwego rwo gushakisha ubushobozi bw’amafaranga ku bagenerwa bikorwa. Urugero, hagendewe kuri izo mbaraga zashyizwe  mu rwego rw’ubuhinzi, umuryango wa Afurika Yunze ubumwe wongereye inkunga  z’imbere mu bihugu ndetse ugira urwego rw’ubuzima urwibanze kandi buri gihe hakorwa igenzura rigamije kureba niba ibi bigerwaho.”

Perezida Kagame avuga ko kugira ngo ibihugu bibashe kugenzura neza niba ibiba byemejwe niba koko bikorwa, hagomba kubaho gahunda yigenzura mu rwego rwo kumenya neza hari ikiriho gikorwa.

“Iterambere nyaryo rishingira kandi ku gukurikirana uko rigenda rigerwaho, hagaragaye imbogamizi hakamenyekana kugira ngo zikemuke, muri uru rwego mpaye ikaze urwego rushya rwigenzura ruzagenzura uruhare rw’’abikorera nk’umuufatanyabikorwa w’ingenzi muri ubu bufatanye mu itembere.”

Iyi nama itegurwa n’Ihuriro rigamije ubufatanye mu iterambere (GPEDC), ihuza guverinoma, abafatanyabikorwa mu iterambere ry’ibihugu ndetse n’ibihugu, imiryango itegamiye kuri Leta, abikorera, abagiraneza n’abandi.

Ihuriro GPEDC rigizwe n’ibihugu 161 n’imiryango 56, ryubakiye ku mahame ane, kuba ibihugu bigira ibyabyo inzira y’iterambere, kwibanda ku bisubizo, ubufatanye mu iterambere ridaheza, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano.

Share.
Leave A Reply