Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu yashyize hanze ibitabo bitatu bikubiyemo ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari perefegitura ya Kigali, Kigali y’Umujyi ndetse n’icyahoze ari Perefegitura ya Kibuye.

Ubu bushakashatsi bugaruka ku mugambi wa Jenoside guhera mu mwaka wa 1952 bukagaragaza uruhare rw’abahoze ari ba burugumesitiri ndetse n’abandi banyapolitiki muri Jenoside yakorewe abatutsi bahamagariraga abaturage kwica bagenzi babo. Bamwe mu bamurikiwe ubu bushakashatsi biganjemo urubyiruko bavuga ko babukuyemo inyigisho.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko uretse abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, mu bushakashatsi nk’ubu hajya harebwa n’ubutwari bw’abarokoye abandi 

Kuba ubushakashatsi nk’ubu bumurikirwa abiganjemo urubyiruko, ni uburyo bwo kurushaho kubasobanurira amateka yaranze u Rwanda rwo hambere. 

Minisitiri Dr Jean D’amascene Bizimana avuga ko amashuri yose mu turere akwiye gushyiraho gahunda zifasha abanyeshuri gusura inzibutso kugira ngo barusheho kumenya Jenocide butyo bayirinde. 

Share.
Leave A Reply