Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Kamonyi yagaruje ibilo 126 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Coltan agize amwe mu mabuye y’agaciro yari yibwe mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 10 Ugushyingo, mu murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Ayo mabuye yaje gufatirwa mu rugo rw’uwitwa Mukerabirori Léonard w’imyaka 46 y’amavuko, mu kagari ka Mbati, umurenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi, ucyekwaho gukora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mukerabirori akaba ari umwe mu itsinda ry’abantu bane ryafatiwe mu mudugudu wa Nyagacaca, akagari ka Ruyenzi mu murenge wa Runda nawo wo mu Karere ka Kamonyi ricyekwaho kugira uruhare mu gikorwa cyo kwiba ariya mabuye y’agaciro.

Abandi batatu ni uwitwa Nkurikiyumukiza Sylvestre w’imyaka 52, ukurikiranyweho gufatanya na Mukerabirori mu kugura ayo mabuye yibwe, n’abandi babiri bari basanzwe ari abakozi ba Coperative y’Abacukuzi b’Amabuye y’Agaciro ya Nyamata (COPABAMANYA mu magambo ahinnye) ikorera i Kinazi mu murenge wa Nyamata ahibwe ayo mabuye y’agaciro.

Murindahabi Innocent ukuriye Koperative ya COPABAMANYA, yavuze ko hibwe ibilo 282 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Koluta afite agaciro ka Miliyoni 12 Frw nyuma yo kwica urugi rw’aho yabikwaga.

Yavuze ko ubucukuzi n’ubujura bw’amabuye y’agaciro ahanini buterwa n’abacuruza amabuye y’agaciro batabifitiye uruhushya ari nabo bayagura.

Yagize ati: “Duhura n’ikibazo cy’abakora abacuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, begera abakozi bacu bagafatanya gucura umugambi wo kwiba amabuye y’agaciro. Abakozi bacu batwiba kuko hari umuntu ubizeza kuyagura yaba ari ayo bibye cyangwa se bacukuye mu buryo butemewe n’amategeko, cyane cyane nijoro, “

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kamonyi (DPC), Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Nsabimana, yavuze ko habayeho ubufatanye hagati y’ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Bugesera na Kamonyi na Koperative yibwe mabuye y’agaciro kugira ngo abacyekwa babashe gufatwa.

Byaje kugaragara ko mu kuyiba abacyekwa bayatwaye ku mapikipiki berekeza mu Karere ka Kamonyi. Polisi yaje gufata abantu bane, ku munsi wo ku wa Gatandatu tariki ya 12 Ugushyingo, ahagana ku isaha ya saa munani z’igicamunsi mu mudugudu wa Nyagacaca, Akagari ka Ruyenzi mu Murenge wa Runda mbere y’uko bajya kwerekana aho yari abitse mu rugo rwa Mukerabirori ari naho yafatiwe.

Ubwo bafatwaga kandi byagaragaye ko babiri muri bo bacyekwaho kuyiba (Mpore na Nzabahimana) bari baje kwishyuza igice cy’amafaranga abo bayagurishije bari babasigayemo angana n’ibihumbi 950 Frw muri miliyoni 3 n’ibihumbi 300 Frw bagombaga kubishyura.

Nyamara n’ubwo Mukerabirori na Nkurikiyumukiza bavuga ko bari baguze ibilo 126 by’amabuye y’agaciro gusa, ari nayo yabashije kuboneka, Mpore na Nzabahimana bo bavuga ko babagurishije ibilo 192.

SP Nsabimana yavuze ko iperereza rigikomeje kugira ngo amabuye y’agaciro abura nayo abashe kuboneka kandi undi uwo ari we wese waba yihishe inyuma y’ubu bujura nawe abashe gufatwa.

Ingingo ya 54 yo mu itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 5 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Ingingo ya 166 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Mu ngingo ya 167 muri iryo tegeko; Ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri  iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe nijoro; cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Share.
Leave A Reply