Perezida wa Repubulika y’u Rwanda  Paul Kagame, asanga ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bikwiye gushyira imbaraga mu kwishakamo ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere ry’akarere. Yavuze kandi ko gutegereza inkunga ituruka ahandi bidindiza ibikorwa n’imishinga by’ uyu muryango. 

Ibi akaba yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku badepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afrika y’ Iburasirazuba EALA iteraniye i Kigali.

Yashimangiye ko nubwo uyu muryango ukigendera ku nkunga ari ngombwa ko hashyirwa imbere imicungire myiza y’ ingengo y’ imari.

Yagize ati “Icya mbere, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba uracyaterwa inkunga, ibigikerereza ishyirwa mu bikorwa ry’imwe mu mishinga na gahunda zawo. Nk’abafatanyabikorwa tugomba gukorera hamwe tugashyiraho ingamba zadufasha kwibonera, bigatuma iterambere turigira inshingano zacu z’ingenzi, tudateze amaso inkunga ituruka ahandi, kandi ibyo byadutera ishema bijyanye n’ibyo tugomba kurangwa n’ ubushobozi kugira ngo ubushobozi bubonetse bukoreshwe neza, gukoresha neza ingengo y’ imari bikaba mu by’imbere.”

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’uyu muryango Martin Ngoga, avuga ko mu myaka itanu ishize abagize iyi nteko bakoze byinshi bigamije guteza imbere uyu muryango ariko cyane cyane bakanatora imyanzuro n’amategeko agamije kwihutisha ibikorwa byo kwishyirahamwe kw’ ibihugu byo mu karere.

Ati ”Twagiranye ibiganiro n’ inama y’ abaminisitiri tugamije kureba uko hashyirwa imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi myanzuro n’ingamba zashyizweho. Imyanzuro twafashe ireba inzego zose ziri muri gahanda yo kwishyira hamwe:  twavuga nko mu buryo bwo kubazwa inshingano, mu buryo bw’ imicungire, gahunda zireba abaturage n’ imishinga ibafitiye akamaro n’ibindi.”

Muri uyu muhango kandi Dr. Nibigira Ezzeckiel minisitiri ukuriye inama y’ abaminisitiri muri uyu muryango yashyikirije  Perezida Paul Kagame intashyo za mugenzi we Perezida w’ u Burundi Gen. Major Evariste Ndayishimiye ubu unakuriye inama y’abakuru bibihugu bigize uyu muryango.

Yagize ati “Ntewe ishema no kuba mpagaze hano mu bushobozi bwanjye nk’umuyobozi w’Inama y’abamanisitiri ba EAC, mbagezaho ubutumwa bw’ishimwe, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mbagejejeho intashyo za  Gen. Major Evariste Ndayishimiye Pereza w’ u Burundi akaba n’ umuyobozi w’inama y’ abakuru b’ibihugu bya EAC, Perezida Ndayishimiye azi ko iyi nama y’ abagize Inteko Ishinga Amategeko  iri kubera hano i Kigali kandi agashimangira ko azakomeza gushyikira iyi nteko kugira ngo ibe urwego rutanga ku buryo buhagije kandi bwiza ibisubizo biganisha ku iterambere n’ ubukungu mu karere kacu.”

Perezida Kagame yavuze ko kuba umubare munini w’ abatuye mu bihugu bigize uyu muryango ari urubyiruko biha abawuyobora umukoro wo kujyanisha ibikorwa byabo no kubakira ubushobozi abaturage cyane cyane urubyiruko.

Ati “Urubyiruko ni bo benshi mu baturage bacu mu karere kandi umubare wabo uzakomeza kwiyongera ibyo bizatuma mu gice cy’ikinyejana Afurika igomba kuba moteri y’ iterambere no guhanga ibishya ku Isi yose, ariko tugomba gukora ishoramari rikwiye nonaha, kongerera abantu ubumenyi, gushora imari mu bikorwaremezo, ndetse no mu kwishyirahamwe mu karere. Gutegura ahazaza heza ku rubyiruko ni ugushyiraho imiyoborere myiza n’ umutekano mu byo dukora byose. U Rwanda rushyize imbere amahoro n’ umutekano mu bufatanye n’ inzego zose haba mu karere no ku mugabane wa Afurika muri rusange.”

Ubusanzwe EALA ifite ikicaro i Arusha muri Tanzaniya, ariko guhera tariki ya 23 zukwezi gushize kwa 10 kugeza tariki ya 5 Ugushyingo abayigize bateraniye i Kigali muri gahunda yayo yo gukorera muri buri gihugu kinyamuryango.

Share.
Leave A Reply