Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasuye Umurwa mukuru wa Mozambique Maputo, ndetse asura isoko riri hafi y’inyanja mu ruzinduko rw’umunsi umwe agirira muri iki gihugu, aganira n’abaturage.

None tariki ya 28 Ukwakira, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yasuye ibi bice bitandukanye aherekejwe na mugenzi we wa Mozambique Philippe Nyusi, ndetse aganiriza abaturage ku bufatanye bw’u Rwanda na Mozambique.

Perezida Kagame yageze i Maputo, yakirwa na Perezida Filipe Nyusi, bagirana ibiganiro byabereye mu muhezo. Ni ibiganiro byakurikiwe n’inama aba bayobozi bombi bagiranye hari n’intumwa z’u Rwanda n’iza Mozambique, haganirwa ku bufatanye n’imikoranire mu nzego zitandukanye.

Perezida Paul Kagame na mugenzi we Filipe Nyusi, basura Maputo, Umurwa mukuru wa Mozambique  

Bamwe mu bayobozi bari mu itsinda riherekeje Perezida Kagame, barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique Claude Nikobisanzwe, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza n’abandi.

Share.
Leave A Reply