Umunyamabanga mukuru w’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko ku Isi Martin Chungong ukomoka muri Cameroon yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, asaba amahanga kurushaho gukumira Jenoside.
kuri iki Cyumweru tariki 16 Ukwakira, Nyuma yo gusobanurirwa amateka y’uko Jenoside yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa ndetse n’uko yahagaritswe n’uburyo abanyarwanda bagerageje guhangana n’ingaruka zayo, Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi Martin Chungong yavuze ko ibyo yabonye bimuteye umubabaro kandi bimuhaye umukoro wo gukangurira Isi yose kurwanya abahembera urwango ndetse no gukumira ko Jenoside yakongera kubaho.
Yagize ati “Ni ubwa mbere ngeze hano, ariko ndumva mfite ipfunwe kuko umuryango mpuzamahanga watsinzwe muri iki gihugu. Uru ruzinduko rumpaye isomo ko hari icyakorwa hagamijwe kugira ngo ibyabaye mu gihugu cyanyu mu mwaka wa 1994 bye kongera kubaho ukundi haba mu Rwanda cyangwa mu kindi gihugu. Tuzakomeza gukangurira Inteko Zishinga amategeko gufasha za guverinoma kubona ingengo y’imari y’ibikorwa byigisha amahoro, ubwuzuzanye n’ubworoherane kuko ikiremwamuntu ari kimwe.”
Yongeye ho ko “Ubutumwa njyaniye bagenzi banjye ni uko ari inshingano zacu nk’abashinga amategeko kurinda Isi ibyabaye mu Rwanda.”
Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Senateri Nyirasafari Esperance avuga ko kumenya amateka y’u Rwanda n’ayaranze Jenoside yakorewe abatutsi bifasha abagize inteko zishinga amategeko zo ku Isi gushyigikira u Rwanda mu rugamba rwo gukomeza guhana abayigizemo uruhare bakihishe mu bihugu byayo.
Mu gitabo cy’urwibutso,Martin Chungong yanditsemo amagambo yo kwihanganisha abagize umuryango nyarwanda, no kubashimira intambwe bagezeho bivana mu ngaruka zatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko we ubwe yiyemeje kugira uruhare mu guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ku Isi.