Polisi y’u Rwanda iraburira abakora ibikorwa byo kuvunja amafaranga mu Karere ka Rubavu, haba mu Mujyi wa Gisenyi no ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu buryo bunyuranyije n’amategeko ko bitemewe Kandi ko bihanwa n’itegeko.

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Ukwakira, mu mudugudu wa Gasutamo, mu Kagari ka Kivumu, Umurenge wa Gisenyi, hafatiwe abantu batatu bakoraga ibikorwa byo kuvunja amafaranga bizwi nk’ubuvunjayi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko hafashwe abantu batatu bose bakaba bafatiwe ku mupaka ahagana ku isaha ya saa Kumi z’umugoroba.

Yagize ati:” Ibikorwa byo kubafata byateguwe nyuma y’uko bimenyekanye ko hari abantu bakora ubucuruzi butemewe n’amategeko, bwo kuvunja amafaranga y’amahanga cyane cyane mu Mujyi wa Gisenyi no ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ahazwi nka Grande Barrière na Petite Barrière.”

Yakomeje agira ati:  “Ubwo  bafatwaga umwe muri bo yari afite amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 108, undi afite 23,900 Frw n’amadorali y’Amerika 40 (US$40) n’amafaranga akoreshwa muri Kongo 105,100; mu gihe uwa gatatu  yari mu bafatanyaga nabo muri ibyo bikorwa n’ubwo ubwo bafatwaga we ntayo yafatanywe.”

CIP Rukundo yaburiye abazi ko bakora ubu bucuruzi bw’amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ko buhanirwa n’amategeko kandi ko  bushobora kuba inkuruzi y’ibindi byaha birimo ibifitanye isano n’iyezandonke, bukanabangamira ibiro by’ivunjisha bibifitiye ibyangombwa bisanzwe bikora mu buryo bwubahirije amategeko.

Ingingo ya 223 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ucuruza cyangwa uvunja amafaranga y’igihugu cyangwa amafaranga y’amahanga, mu buryo bunyuranyije n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi 6 ariko kitarenze imyaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 ariko atarenze Miliyoni 3 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Share.
Leave A Reply