Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yasohoye itangazo rivuga ko ihagaritse by’agateganyo gutanga uruhushya ku bikorwa by’imikino y’amahirwe mu Rwanda.
Nk’uko bigaragara muri iri tangazo, gutanga uruhushya ku bikorwa by’imikino y’amahirwe, byahagaritswe uhereye none kugeza hatanzwe andi mabwiriza mashya.
Iri tangazo kandi rivuga ko iki cyemezo kireba sosiyeti zose zari zitegereje kubona uruhushya ku bikorwa by’imikino y’amahirwe nyuma y’aho zatangiye ubusabe bwazo kuri MINICOM, ndetse n’abateganya gusaba uru ruhushya hamwe n’abantu bose muri rusange.
Mu Rwanda imikino y’amahirwe iri mu bwoko butanu burimo imikino ikorerwa ku mashini, iyo gutega, tombola, Casino, n’imikino yo kuri Internet.
Kuva imikino y’amahirwe yatangira mu Rwanda mu 2012, Leta imaze guha uburenganzira bwo gukora ibigo 25 harimo Tombola imwe ya Minisiteri ya Siporo, n’ibindi bigo 24 by’abikorera.