Polisi y’u Rwanda, iraburira abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi rusange kureka gufasha abakora ubucuruzi bwa magendu, batwara ibicuruzwa byabo byinjizwa mu Rwanda bitasorewe mu kubikwirakwiza hirya no hino mu gihugu.
Ni umuburo waje ukurikira ibikorwa byo kurwanya ubu bucuruzi butemewe byakozwe kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri, mu Karere ka Muhanga, ahafatiwe bus yari itwaye ibilo 1074 by’imyenda ya caguwa yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yavuze ko imyenda yafashwe yari iy’abantu batanu nabo batawe muri yombi.
Yagize ati:” Twagendeye ku makuru yizewe yatanzwe n’abaturage, yavugaga ko bariya bose uko ari batanu, buriye bus yavaga Rusizi yerekeza mu Mujyi wa Kigali. Bus yaje guhagarikirwa i Muhanga, ariho ba nyir’ imyenda bafatiwe, imyenda yabo ndetse na bus birafatirwa.”
Amakuru agaragaza ko iyo myenda yinjijwe mu Rwanda ikuwe mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
SP Kanamugire akomeza agira ati:” Hagiye hafatwa imodoka nyinshi zifashishwaga mu gutwara ibicuruzwa bya magendu ndetse n’ibiyobyabwenge. Tuributsa abagaragara muri ibyo bikorwa ko bibagiraho ingaruka mbi zirimo kuba bafungwa, ari ibicuruzwa byabo bigafatwa ndetse n’imodoka nayo igafatirwa ikazatezwa cyamunara.”
Kuri uwo munsi kandi mu Karere ka Rubavu Polisi yafashe abantu babiri bafatanywe amabaro atanu y’imyenda n’imuguru 49 y’inkweto bya caguwa byari byinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu nabyo bivanywe muri DR Congo.
Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rikoreshwa no mu Rwanda mu ngingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).