Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage,  yafashe abagabo babiri bakurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge.

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage,  yafashe abagabo babiri bakurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge.nyuma yo kubasangana  udupfunyika tw’urumogi 1, 012 mu bikorwa bitandukanye byabereye mu Karere ka Gakenke na Rulindo, kuri uyu wa Gatatu, tariki 21 Nzeri .

Abafashwe ni uwitwa Mvukiyehe Pierre, uzwi ku izina rya Mvuka, ufite imyaka 69 y’amavuko, wafatanywe udupfunyika tw’urumogi 900, mu mudugudu wa Gashubi, akagari ka Rwamamba, Umurenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke na Dusabimana Abdoul w’imyaka 39 wafatanywe udupfunyika 112 iwe mu rugo mu kagari ka Munyarwanda, Umurenge wa Ngoma mu karere ka Rulindo.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yemeje amakuru y’ifatwa ry’aba bagabo, avuga ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Twari dufite amakuru yizewe aturuka ku baturage ko hari abagabo babiri bakora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge kandi barufite mu ngo zabo aho barucururizaga.”

Yakomeje avuga ko “Habanje gufatwa Dusabimana wo mu Karere ka Rulindo wafatiwe aho atuye mu kagari ka Munyarwanda, ku isaha ya saa moya z’umugoroba, nyuma yo kumusaka bakamusangana udupfunyika 112 tw’urumogi yari yahishe mu mwenda wa matola yararagaho. Nyuma ahagana saa yine z’ijoro, mu Karere ka Gakenke, Mvukiyehe nawe yaje gufatirwa mu rugo iwe mu mudugudu wa Gashubi nyuma yo kumusangana udupfunyika 900 yari yaratabye mu mwobo yacukuye mu gikoni yatekeragamo hejuru arenzaho ibyatsi abitwikiriza ivu.” 

SP Ndayisenga yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye bafatwa n’ibiyobyabwenge bigafatwa bitarangiza ubuzima bw’abantu.

Yakanguriye abaturage kwirinda kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge cyangwa kubinywa kuko bidindiza iterambere ryabo bikabaviramo no gufungwa kandi ko amayeri bakoresha yose agenda atahurwa ku bufatanye n’abaturage.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo iperereza rikomeze ku byaha bakurikiranyweho.

Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye. 

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Share.
Leave A Reply