Abapolisi b’u Rwanda 160 bagize itsinda ry’abapolisi riri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (RWAFPU-3) mu Mujyi wa Juba kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2021 n’abandi bapolisi 27 bihariye (IPOs) bambitswe imidari y’ishimwe.
Umuhango wo kwambika imidali aba bapolisi wari uyobowe n’uwungirije intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Guang Cong.
Ni umuhango kandi witabiriwe n’uhagarariye abapolisi b’umuryango w’Abibimbye muri Sudani y’Epfo, Madamu Christine Fossen, Umuyobozi wungirije w’abapolisi b’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo; Murat Isik, umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa; Assistant Commissioner of Police (ACP) Felly Bahizi Rutagerura n’uwaje ahagarariye umuyobozi wa Polisi ya Sudani y’Epfo (SSNP) Lt.Gen Jackson Eria, ndetse n’abayobozi b’amashami y’Umuryango w’Abibimbye muri Sudani y’Epfo.
Mu ijambo Guang Cong yagejeje kubitabiriye uyu muhango yashimiye Leta y’u Rwanda ku ruhare rwayo n’umurava mu kubungabunga no kugarura amahoro muri Afurika no ku Isi muri rusange.
Yagize ati: “Ndashima byimazeyo Perezida w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame, ubuyobozi bwe bwagize uruhare runini mu kubungabunga amahoro muri Afurika ndetse no ku Isi muri rusange, kubera ko u Rwanda ari urwa kane ku Isi mu kugira uruhare mu bikorwa by’umuryango w’abibumbye byo kubungabunga amahoro ku Isi, rukaba n’igihugu cya mbere gitanga umubare munini w’abapolisikazi mu bikorwa by’uyu muryango.”
Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda yatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Sudani mu mwaka wa 2005, aho hoherejwe abapolisi bihariye (IPOs) 50. Mu mwaka wa 2010 ni bwo u Rwanda rwohereje itsinda rya mbere mu gihugu cya Haiti, kugeza ubu Abapolisi bamaze kugira uruhare mu bikorwa by’umuryango w’abibumbye byo kubungabunga amahoro ni 7833, aho bane muribo bahasize ubuzima.
Yashimye ubwitange, umurava, ikinyabupfura, gukora kinyamwuga biranga abapolisi b’u Rwanda mu kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo.
Ati: “Guhera mu mwaka wa 2015 ubwo u Rwanda rwatangiraga kohereza abapolisi mu gihugu cya Sudani y’Epfo, uruhare rwabo mu kubungabunga amahoro rwatanze umusaruro, ni nayo mpamvu abapolisi 2960 bamaze kugira uruhare mu kubungabunga amahoro muri iki gihugu, aho ubu dufite abapolisi b’ u Rwanda 429 bagizwe n’abagabo 281, n’abagore 148.”
Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi bambitswe imidali, Senior Superintendent of Police (SSP) Marie Grace Uwimana, yashimiye ubuyobozi bw ’intumwa z’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, Polisi ya Sudani y’Epfo ndetse n’abaturage b’iki gihugu uburyo babafashije kugira ngo bashobore gusohoza inshingano zabo.
Yagize ati: “Imirimo yacu yari ijyanye n’inshingano z’Umuryango w’Abibumbye, kurinda abasivili, kugarura umwuka mwiza wo gufasha ikiremwa muntu, kugenzura no guperereza ku burenganzira bwa muntu no gufasha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro muri iki gihugu.”
SSP Uwimana yavuze ko n’ubwo bahuye n’imbogamizi zitandukanye, itsinda yari ayoboye ryakomeje kwihangana bacyemura ibibazo byari bihari.
Yakomeje avuga ko yishimiye kuba bambitswe imidali y’ishimwe nk’ikimenyetso cy’ubwitange no gukora cyane.