Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nzeri 2022, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyatangaje gahunda y’ingendo ku banyeshuri biga bacumbikirwa, ni gahunda izatangira ku wa Kane tariki 22 Nzeri 2022 ikazasozwa ku Cyumweru tariki 25 Nzeri 2022.

Iyi gahunda, NESA yayitangaje ishingiye ku ngengabihe y’amasomo iherutse gutangazwa na Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda ku wa 9 Nzeri uyu mwaka, hateganyijwe gusubukura amasomo y’igihembwe cya mbere ku banyeshuri bo mu mashuri y’invuke, abanza, ayisumbuye n’ay’Imyuga n’Ubumenyingiro yo kuva ku rwego rwa mbere (1) kugeza ku rwego rwa gatanu (5).

NESA kandi yaboneyeho gusaba ababyeyi, gufasha abana kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe bohereza abana hakiri kare Kuko imodoka zitwara abanyeshuri najya kwiga mu Ntara zibakuye muri State ya Kigali i Nyamirambo zizajya zihagarika ingendo ku isaha ya saa cyenda (3h00 pm).

Menya uko gahunda y’ingendo iteganyijwe
Share.
Leave A Reply