Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gukurikirana uburere bw’abana bari mu biruhuko kuko byagaragaye ko hari abishora mu ngeso mbi, zirimo kunywa ibiyobyabwenge.

Minisitiri Gatabazi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Kanama 2022, mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro gahunda y’Intore mu biruhuko mu mwaka wa 2022, mu mujyi wa Kigali.

Mu kigo cy’Urubyiruko cya Club Rafiki, kiri i Nyamirambo, mu karere ka Nyarugenge, ni ho ku rwego rw’Umujyi wa Kigali hatangirijwe gahunda y’Intore mu biruhuko y’umwaka wa 2022.

Ni gahunda yaranzwe n’ibikorwa by’imyidagaduro, aho abana berekanaga impano za bo mu mikino inyuranye.

Abana bakina umukino wa Kung Fu ni bamwe mu basusurukije abitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro gahunga y’Intore mu biruhuko ya 2022, mu mujyi wa Kigali

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, avuga ko iyi gahunda (iri kuba mu gihugu hose) bayishyizeho mu rwego rwo gufasha abana bari mu biruhuko kutishora mu ngeso mbi.

Yagize Ati “Impamvu tubikora, byagaragaye ko akenshi mu biruhuko abana bajya mu myitwarire mibi. Iminsi mikuru bakora, za anniversaires, ibitaramo biba; usanga abana bacu bafata inzoga, ibiyobyabwenge bikaze, bakagira imyambarire idakwiye,…”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko ikibabaje kurushaho aruko n’aho babifatira amategeko aba atabemerera kuhajya, ibyo avuga ko “Bigaragara ko inzego z’ibanze, iz’umutekano dufatanyije hirya no hino mu gihugu, ziba zitakoze inshingano za zo.”

Aha ni naho ahera asaba abayobozi mu nzego z’ibanze kuzirikana ko “Bafite inshingano yo gukurikirana uburere bw’abana bacu.”

Yongeraho ko “ ntabwo byaba bikwiye ko abana bacu dutezeho kuzayobora iki gihugu mu myaka iri imbere baba abasinzi uyu munsi.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marrie Vianney, ni we wari umushyitsi mukuru mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro gahunda y’Intore mu biruhuko ya 2022, mu mujyi wa Kigali

Gahunda y’Intore mu biruhuko, mu mujyi wa Kigali, iri kubera ku masite 166 hirya no hino mu turere tugize uyu mujyi.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko banayihuje n’indi yo gufasha urubyiruko kuba mu biruhuko ariko banafiti ibikorwa by’imikino bibahuza.

Rubingisa Pudence, uyobora umujyi wa Kigali yagize ati “Ni gahunda y’Intore mu biruhuko, ariko tukaba twaranayihuje na gahunda twise ‘active holidays’. Ni ukuvuga ibiruhuko byakira abana ariko bakagira ibikorwa bitandukanye byo gukina, bibahuza.”

Rubingisa avuga kandi ko ibyo bikorwa binahuzwa no kubigisha indangagaciro kugira ngo “tubarinde bimwe bishobora kubarangaza bari mu biruhuko, ariko cyane cyane ibishobora kubajyana mu bikorwa bitari byiza.”

Iyi ni gahunda abana bishimiye kuko ngo ibafasha gukuza impano za bo ndetse bakanahabonera uburere. Umwe w’umuhungu yagize ati “Nungutse ubumenyi mu gukina Basket ball, ndetse na Discipline (ikinyabupfura). Kutajya mu ngeso mbi ndetse no kumvira ababyeyi.”

Mugenzi we w’umukobwa, ubyina imbyino zigezweho, na we yagize ati “Bimfasha gukora Siporo, kunguka inshuti ndetse no kugira urukundo.”

Ababyeyi na bo bishimira iyi gahunda. Uwamahoro Afisa Deborah wo mu karere ka Nyarugenge yagize ati “Mbona harimo kubarinda cyane ingendo zitateganyijwe zivamo ingeso mbi, zirimo gusama inda zitateganyijwe no kunywa ibihobyabwenge.”

Gahunda y’Intore mu biruhuko y’umwaka wa 2022, yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kanama, izasoza tariki ya 08 Nzeri. Izajya iba buri wa Kabiri, kuva saa tatu (9h00 am) kugera saa sita (12h00 PM), na buri wa Kane, kuva saa munani (14h00 PM) kugera saa kumi n’imwe (17h00 PM). Ifite Insanganyamatsiko igira iti “Ibiruhuko bifite intego, agaciro kanjye.”

Uretse ibikorwa by’imyidagaduro, abana bazanahabwa ibiganiro binyuranye bizagaruka ku burenganzira n’inshingano za bo, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, gutoza abana umuco w’ubumwe n’ibindi bikorwa birimo kurwanya ibiyobyabwenge.

Abana berekanye impano zinyuranye

Share.
Leave A Reply