Polisi y’ u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya magendu mu Karere ka Nyanza ryafashe ibiro 1574 by’imyenda ya caguwa yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu ivanywe mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi hakoreshejwe inzira zitemewe (Panya).

Aya mabaro y’imyenda ya caguwa yafashwe ku wa Kane Tariki ya 04 Kanama, ahagana saa kumi z’umugoroba, afatirwa mu bubiko bw’uwitwa Ndayambaje Jean Pierre w’imyaka 52, buherereye mu Mudugudu wa Kigarama, Akagali ka Nyanza , Umurenge wa Busasamana nk’uko tubikesha urubuga rwa Polisi y’igihugu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo; Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yavuze ko “Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya magendu bahawe amakuru n’abaturage bo mu Mudugudu wa Kigarama, ko Ndayambaje afite ububiko burimo imyenda ya caguwa kandi ko yayinjije mu gihugu mu buryo bwa magendu. Abapolisi bageze aho ubwo bubiko buherereye mu Mudugudu wa Kigarama bahageze basanga afite amabaro menshi y’imyenda ya Caguwa ihwanye n’ibiro 1574, yahise afatwa arafungwa.”

Yongeyeho ko “Uyu  Ndayambaje akimara gufatwa yavuze ko ayo mabaro yayinjije mu gihugu ayakuye mu gihugu cy’u Burundi aho yakoreshaga inzira zitemewe (Panya), akaba yari afite gahunda yo kuyagurisha abakiriya be bacururiza mu isoko rya Nyanza.”

SP Kanamugire yashimye uruhare rw’abaturage batanze amakuru yatumye iyi magendu ifatwa, anasaba abijandika mu bikorwa bya magendu kubireka kuko Polisi ifatanyije n’abaturage yakajije ingamba zo kubafata.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara ndetse n’imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo igatezwa cyamunara naho umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Share.
Leave A Reply