Abaturage bagizweho ingaruka n’ibitero by’iterabwoba byagabwe n’umutwe wa MRCD-FLN mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’u Burengerazuba, basabye umunyamabanga wa Leta Zunze za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Anthony Blinken ko bazabonana nawe kugira ngo bamugaragarize uburyo ibyo bitero byagize kandi bikomeje kugira ingaruka ku miryango yabo.

Anthony Blinken utegerejwe mu Rwanda mu cyumweru gitaha, mu ibaruwa bamwandikiye, abagizweho ingaruka n’ibyo bitero by’iterabwoba bavuga ko biteye agahinda kubona hari abayobozi muri Amerika bakomeza kuvuga ko Paul Rusesabagina arekurwa.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Anthony Blinken, ategerejwe i Kigali mu cyumweru gitaha

Abagizweho ingaruka n’ibitero bavuga ko Rusesabagina yashinze kandi agatera inkunga umutwe w’iterabwoba wagabye ibyo bitero hagati y’ukwezi kwa Gatandatu kwa 2018 n’ukwa cumi 2019, kandi ukaba ukomeje kugaragaza ibikorwa byawo kugeza na n’uyu munsi, ushaka kugaba ibitero mu Rwanda.

Rusesabagina watawe muri yombi muri Kanama 2020, yari akurikiranyweho ibyaha icyenda birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba, kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba ndetse no gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Paul Rusesabagina kuri ubu yakatiwe igifungo cy’imyaka 25

Muri Nzeri 2021, Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka, rwasomye imyanzuro y’urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte Sankara na bagenzi babo 19, bari bamaze amezi umunani baburanishwa ku byaha bifitanye isano n’iterabwoba.

Umucamanza yavuze ko Rusesabagina ahamwa n’ibyaha aregwa, uretse ko adahamwa n’icyaha cy’iremwa ry’umutwe w’ingabo bitemewe, bityo akaba akatirwa igihano cy’imyaka 25 ariko ntiyahabwa inyoroshyacyaha, kuko Rusesabagina ’atarakomeje kwitabira iburanisha kugira ngo urukiko rumenye niba akomeje kwemera ibyaha aregwa, rutajya munsi y’icyo gihano, gusa we n’abamwunganira mu mategeko, bajuririye icyo cyemezo ariko n’ubundi urukiko rw’ubujurire rukomeza kumukatira iki gihano.

Share.
Leave A Reply