Mu gihe manda ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Francophonie (OIF) izarangira mu mpera z’uyu mwaka wa 2022, u Rwanda rwamaze gutanga kandidatire ye mu gukomeza kuyobora uyu muryango. 

Igihugu cya Maroc nacyo cyagaragaje ko gishyigikiye iyi candidatire ya Mushikiwabo.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo byamenyekanye ko Mushikiwabo aziyamamariza gukomeza kuyobora umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’igifaransa Francophonie, nk’umunyamabanga mukuru wawo.

Umunyamakuru Patrick Simonin wa Televiziyo TV5 niwe washyize hanze agace k’ikiganiro yagiranye na Mushikiwabo amuhamiriza ko u Rwanda rwamaze gutanga kandidatire ye.

Yagize ati “Njyewe ndahari kandi nanabibwiye za leta ndetse igihugu cyanjye cyatanze kandidatire yanjye, ndi umukandita ku musimbura wanjye. Narabyiyemeje ariko nanone ntabwo byoroshye kuko kuzana impinduka mu gihe nk’iki ukita ku hazaza ha leta na guverinoma 88 ntabwo ari ibintu byoroshye ariko nanone biranejeje. 

Hari byinshi byo gukora kandi kugeza ubu hari imishinga minini itararangira kandi ni imishinga y’ingirakamaro cyane. Radio Jeunesse Nouvelle tugiye gutangiza mu mezi make ari imbere, Ikigega cya Francophonie, ni imwe mu mishinga myiza y’umuryango, birumvikana ishobora gukurikiranwa n’undi ariko ndahari kandi natanze kandidatire yanjye mbyishimiye.”

Uretse imishinga na gahunda nshya ziteganyijwe mu bihe biri imbere, hari izatatangiye gushyirwa mu bikorwa ku buyobozi bwa Louise Mushikiwabo. Imwe muri zo, ni Mission Economique et Commerciale de la Francophonie, gahunda igamije kuzamura ubukungu n’ubucuruzi hagati y’ibihugu biri muri Francophonie nkuko Mushikiwabo yabisobanuye ubwo yari i Kigali yazanye n’abikorera bo muri Francophonie muri iyo gahunda.

“Abakoresha igifaransa ku Isi ubu basaga miliyoni 320, 15% y’ishoramari ku Isi rituruka mu bihugu bya Francophonie binihariye 16% by’umusaruro mbumbe w’Isi. Ibyo si ibintu bito kuko ni isoko rifite uruhare runini ariko twe turi muri Francophonie y’ahazaza itari iy’inzego gusa n’ibiro bikuru I Paris, ni ugukora ku buryo Francophonie y’ahazaza iba Francophonie y’abaturage. Iyo niyo mitekerereze dufite kuko biroroha iyo musangiye ururimi n’umuco, kuko si ururimi gusa ahubwo ni n’uburyo bw’imitekerereze n’imikorere.”

Arakomeza avuga ko” Ibyo rero murumva ko ari akarusho. Ni ibyo rero Mission economique et commerciale twifuzaga gutangira mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 ariko biragorana kubera za guma mu rugo, ariko twahereye mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Aziya, dufiteyo abanyamuryango benshi ba Francophonie. Twagiye muri Camodge na Vietnam dukurikizaho Gabon mu minsi mike ishize none ubu ni u Rwanda, umwaka utaha tuzakomereza i Burayi no muri Amerika ya ruguru.”

Mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka Maroc yabaye igihugu cya mbere cyagaragaje ko cyifuza ko Louise Mushikiwabo yakomeza kuyobora umuryango wa Francophonie. Mu nama ya 41 y’abaminisitiri bo mu bihugu binyamuryango yabaye tariki 23 z’uko kwezi kwa Gatanu, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Maroc, Nasser Bourita yatangaje ko igihugu cye gisanga Mushikiwabo akwiye kuba umukandida rukumbi ku mwanya w’umunyabanga mukuru wa Francophonie muri manda ikurikiyeho.

Minisitiri Nasser Bourita yavuze ko ibyo bitanyuranyije n’amategeko ya Francophonie, ashimangira ko kuba Maroc ishaka ko Mushikiwabo akomeza kuyobora uyu muryango biri mu nyungu za bose kuko hari imishinga y’ingirakamaro n’amavugurura y’ingenzi akomeje gukora azatanga umusaruro ufatika.

Visi Perezida w’umutwe w’abadepite Edda Mukabagwiza nawe agaragaza ko abari bitabiriye inama y’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko mu muryango wa Francophonie, APF, iherutse kubera mu Rwanda bashimye ibimaze kugerwaho na Mushikiwabo mu gihe amaze ku buyobozi bwa Francophonie.

Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo ni umunyamabanga mukuru wa Francophonie wa kane mu mateka y’uyu muryango, umwanya ariho guhera muri Mutarama 2019 nyuma yo gutorerwa iyo mirimo mu nama ya 17 y’abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma mu muryango wa Francophonie, yabereye I Erevan muri Arménie mu kwezi kwa 10 kwa 2018.

Biteganyijwe ko Inama ya 18 y’abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma muri Francophonie izabera I Djerba muri Tunisia mu kwezi kwa 11 uyu mwaka izashyiraho umunyamabanga mukuru w’uyu muryango muri manda nshya y’imyaka ine.

Share.
Leave A Reply