Abacukuraga amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti mu buryo bunyuranyije n’amategeko, batawe muri yombi na Polisi y’ u Rwanda mu Karere ka Rulindo ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Nyakanga, hafashwe Manishimwe,  Manizabayo Elisa naho kuri uyu wa Mbere hafatwa Habyalimana Emmanuel bacukura aya amabuye y’agaciro  binyuranyije n’amategeko mu Mudugudu wa Kabuga, Akagali ka Nyamyumba, Umurenge wa Masoro nk’uko bitangazwa na Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru aka karere gaherereyemo.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko aba bose bafashwe bacukura amabuye y’agaciro mu mirima y’abaturage bakoresha ibikoresho gakondo.

Yagize ati: “Polisi yahawe amakuru n’abaturage bo mu Mudugudu wa Kabuga ko hari itsinda ry’abantu bacukura amabuye y’agaciro mu mirima yabo kandi batabyemerewe,  bikaba biri kubangiriza imirima ndetse n’amazu yabo. Polisi yahise yihutira kubafata nibwo ku cyumweru yafashe abantu batatu bari gucukura amabuye y’agaciro bakoresha ibikoresho gakondo, mu gihe abandi bahise biruka.”

SP Ndayisenga yihanangirije abantu bose bishora mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro, abasaba kubireka kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko y’ u Rwanda kandi ko bashobora kuba bahaburira n’ubuzima. YanabibukIje ko amabuye y’agaciro acukurwa na Kompanyi zibifitiye uruhushya, kandi ziba zifite n’ibikoresho byabugenewe.

Yasoje ashimira abaturage batanze amakuru, anabasaba gukomeza gutanga amakuru y’abantu bose bakora ibyaha bagafatwa bagahanwa.

Abafashwe uko ari batatu bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacya (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Murambi ngo hakurikizwe amategeko.

Ingingo ya 54 yo mu itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo  ya 54  ivuga ko  Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Share.
Leave A Reply