Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’iya Ghana basinyanye amasezerano y’ubufatanye azatuma Inteko zishinga Amategeko zombi zirushaho kunoza imirimo zishinzwe, zikungurana ibitekerezo ku ngingo runaka.

Umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye (MoU) hagati y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’iya Ghana wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatatu, tariki 20 Nyakanga 2022.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Perezida w’Umutwe w’Abadepute Hon. Donatille Mukabalisa ni we washyize umukono kuri ayo masezerano, mu gihe ku ruhande rwa Ghana ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, Hon. Alban Sumana Kingsford Bagbin.

Aya masezerano ni kimwe mu bigize urugendo shuri uyu muyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana n’Itsinda ayoboye bagiriga mu Rwanda kuva ku Cyumweru tariki 17 Nyakanga 2022.

Hon. Donatille Mukabalisa akavuga ko ibiganiro bagiranye ari ingirakamaro kuko bamwe bazigira kubandi kandi aya masezerano akaba arimo inyungu ku mpande zombie.

Yagize ati”Mu biganiro twagiranye, twabanje kubereka imikorere y’Inteko Inshinga Amategeko y’u Rwanda, by’umwihariko umutwe w’Abadepite, nabo batwereka imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana, mubyo twarebye hari ibyo bashobora kuba barabonye bishobora kuba byabafasha kureba uburyo imikorere yarushaho kuba myiza  cyangwa se natwe mubyo twabonye hari aho twasanze bishobora kuba byadufasha kugirango tubashe kugira imikorere irenzeho kuba myiza.”

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana, Hon. Alban Sumana Kingsford Bagbin na we avuga ko by’umwihariko gusinya aya masezerano ari n’inyungu ku baturage b’ibihugu byombi kuko abagize Inteko Zishinga Amategeko baba bahagarariye abaturage.

Ati” Inshuro nyinshi tubona abakuru b’ibihugu bahuriye mu nama, bakungurana ibitekerezo ubundi bagafata imyanzuro y’ibigomba gukurikiraho. Abakuru b’ibihugu baba bahagarariye ibihugu, ariko Abagize Inteko Zishinga Amategeko baba bahagarariye abaturage. Twizeye rero umubano mwiza uhuriweho. Aya masezerano rero y’ubufatanye ni inzira yo gutuma ibyo bishoboka.”

Mu rugendo shuri Itsinda ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana bagiriraga mu Rwanda, banagiranye ibiganiro n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye  bw’abagore n’abagabo (GMO), ndetse n’Ubugenzuzi bukuru bw’Imari ya Leta (Office of the Auditor General) ni ibiganiro Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite Hon. Donatille Mukabalisa avuga ko na byo ari ingenzi kuko izi nzego zitanga Raporo mu Nteko Ishinga Amategeko.

Mu kwezi Kwa 11 uyu mwaka, Alban Suman Kings Ford Bagbin azanitabira inama mpuzamahanga irimo gutegurwa na Sena y’u Rwanda ikazahuza abagize Inteko Zshinga Amategeko zo ku Isi.

Share.
Leave A Reply