Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame none kuwa 16 Nyakanga 2022, yashyizeho abayobozi bakuru ba kaminuza y’u Rwanda.
Umukuru w’igihugu, ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112 5o (c); yashyizeho abayobozi bakuru ba Kaminuza y’u Rwanda bakurikira:
Dr. Kayihura wagizwe Umuyobozi mukuru w’agateganyo, yari asanzwe ari Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.
Ku wa 6 Gicurasi 2022, nibwo Prof Alexandre Lyambabaje yeguye ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda (UR) kugira ngo atangire ikiruhuko cy’izabukuru.
Prof Lyambabaje yahise asimbuzwa Prof. Nosa Egiebor wagizwe Umuyobozi w’agateganyo wa UR.