Raporo y’uyu mwaka wa 2022, yakozwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu (WEF) yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatandatu ku Isi mu gihe ruri ku mwanya wambere muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara mu bihugu byashyize imbere ihame ry’uburinganire.

Muri iyi raporo igaragaza ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa gatandatu ku rwego rw’Isi n’amanota 81.1%, aho rukurikira ibihugu bya Iceland yabaye iya mbere n’amanota 90.8%, Finland ifite 86%, Norway n’amanota 84.5%, New Zealand ifite 84.1% na Suwede yagize 82.2%.

Mu byibanzweho kugira ngo hatoranywe ibi bihugu, harimo umubare w’abagore bitabira ibijyanye n’ubukungu n’amahirwe bahabwa muri byo, abagore n’abakobwa bari mu bijyanye n’uburezi, ubuzima no muri politiki.

Mu bijyanye no guteza imbere abagore mu rwego rwa politiki, u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa karindwi ku Isi aho rufite amanota 56.3%, bikaba bishingira ku guha umwanya abagore muri Politike byumwihariko umubare munini wabagize Inteko Ishinga Amategeko mu bagize Guverinoma, inzego z’umutekano no mu nzego z’ibanze. 

U Rwanda uyu munsi rwaciye agahigo ko kugira umubare munini w’abagore bari mu Nteko kuko bangana na 68%,

U Rwanda kandi rwaje ku mwanya wa 59 mu bijyanye n’ubuzima bw’abagore n’amanota 97.4%, ariko iyi raporo yagaragaje ko hakiri ibikeneye kongerwamo imbaraga kuko ababyeyi bapfa babyara bagera kuri 248 mu 100,000 bakiri benshi.

Mu bindi bigaragazwa n’iyi raporo harimo no kwimakaza ihame ry’uburinganire mu burezi, aha u Rwanda rukaba rwaragize amanota ari hejuru ya 95 % nubwo raporo yerekanye ko bibiri bya gatatu by’abagore ari abatarize, aho 39% by’abakobwa ari bo biga mu mashuri yisumbuye mu gihe 6% gusa ari bo biga Kaminuza.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof. Bayisenge Jeannette, abinyujije kuri Twitter yagize ati: “Uyu ni umusaruro w’ubuyobozi bwiza”

Mu mwaka wa 2021 u Rwanda rwari rwaje ku mwanya wa karindwi ku Isi rukaba n’urwa kabiri muri Afurika.

Share.
Leave A Reply