Minisitiri w’Intebe Ranil Wickremesinghe, niwe wagizwe Perezida w’Agateganyo wa Sri Lanka asimbuye Gotabaya Rajapaksa wahungiye muri Singapore nyuma yo kweguzwa n’imyigaragambyo ikomeye y’abaturage.

BBC itangaza ko Ku wa 16 Nyakanga, ari bwo Inteko Ishinga Amategeko izatangira gutora Perezida mushya, aho byitezwe ko abadepite bashobora kuzamara icyumweru muri iki gikorwa.

Hari amahirwe y’uko abadepite benshi bazashyigikira Wickremesinghe, bitewe n’ubwiganze mu Nteko bw’Ishyaka akomokamo, akaba anazwiho kugirana umubano wa hafi n’umuryango wa Rajapaksa.

Hari impugengenge z’uko abaturage batazemera uyu mwanzuro bitewe n’uko Wickremesinghe ari ku rutonde rw’abayobozi abaturage basabaga kwegura, cyane ko mu minsi ishize itsinda ry’abigaragambya ryateye ahahoze ari mu rugo rw’uyu mugabo bahahanganira n’inzego z’umutekano.

Sri Lanka ikomeje kwibasirwa n’ibibazo by’ubukungu nk’ibura ry’ibiribwa, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi byangombwa by’ingenzi.

Ibi biri mu byateje imvururu zimaze iminsi zigaragara muri iki gihugu, zatumye Perezida yegura agahungira muri Singapore.

Leta ya Singapore itangaza ko Perezida Gotabaya Rajapaksa atigeze yaka ubuhungiro ubwo yinjiraga muri icyo gihugu ari kumwe n’umugore we ndetse n’abamurindira umutekano babiri.

Inzego z’umutekano za Sri Lanka zabwiye ibiro ntaramakuru bya AFP ko uyu mugabo azaguma muri Singapore igihe gito mu gihe ategereje guhungira muri leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Share.
Leave A Reply