Amahanga ndetse n’Isi yose bikomeje gutangarira Umujyi wa Kigali, bitewe n’udushya dukomeje kwiyongera, isuku n’umutekano usesuye bimaze kubaka izina mu ruhando mpuzamahanga mu myaka isaga 10 ishize.

Nyuma y’aho Ikinyamakuru The Times gitangaje ibice 50 bihebuje ku Isi ba mukerarugendo badakwiye gucikwa gusura mu mwaka wa 2022, Kigali, Umurwa Mukuru w’u Rwanda, wongeye kuvugwa cyane nyuma yo kuza kuri urwo rutonde rugaragaraho ibice byamamaye nka Rass Al Kkaimah muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Umujyi wa Seoul muri Koreya y’Amajyaruguru, Ibirwa bya Galapagos n’ahandi.

Ni ibikorwa byose birimo kuba mu gihe ubukerarugendo mpuzamahanga bukomeje gufungurwa, nyuma y’igihe icyorezo cya COVID-19 cyarashegeshe inzego zose.

Kigali ni umujyi usanzwe uzwiho kuba mu bice bikunzwe cyane muri Afrika dore ko uhorana ibintu byinshi byorohereza abawutuye n’abawusura kurushaho kuryoherwa n’ubuzima ku manywa na nijoro.

Kigali yaje kuri uru rutonde hagendewe kuri gahunda zashyizweho, nko guharira imwe mu mihanda ibikorwa byo kwidagadura nko ku Gisimenti cyangwa i Nyamirambo, cyangwa igihe kimwe mihanda igaharirwa n’abanyamaguru n’abagenda ku magare, ibizwi ka Car Free Day.

Kigali kandi ikataje mu iterambere ritangiza ibidukikije ndetse n’iterambere ry’ubukerarugendo.

Muri gahunda zashimwe harimo uburyo buzwi nka GuraRide bwo gukoresha amagare ahererekanywa mu mujyi.

Hari kandi kubaka imihanda mishya ijyanye n’igihe hagamijwe kugabanya umubyigano mu mujyi, no kubaka ikibuga gishya cya golf cya Kigali, giheruka kwagurwa ku buryo ubu gifite imyobo 18.

Mu byiza bya Kigali haheruka kwiyongeramo Pariki y’ubukerarugendo ya Nyandungu, yubatswe ku buso bwa hegitari 121 mu kubungabunga igishanga gifitemo ubuso bwa hegitari 70 na hegitari 50
z’ishyamba. Iyi pariki ubu irimo amoko 62 y’ibimera n’inyoni zisaga amoko 100.

Mu bikorwa remezo bishya kandi harimo nka hoteli zirimo Four Points by Sheraton yafunguwe muri Kamena ihita yakira abitabiriye Inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth (CHOGM).

Aho hiyongeraho umushinga wa rutura wo kubaka Ikibuga mpuzamahanga cy’indege mu Bugesera, umushinga biteganyijwe ko uzatwara miliyari 1.3 z’amadolari.

Uru rutonde rukorwa buri mwaka rugaragaraho ahandi hantu hane gusa ho muri afurika, ni ukuvuga Umujyi wa Nairobi muri Kenya, Pariki y’Igihugu ya Hwange muri Zimbabwe, Franschhoek wo muri Afurika y’Epfo na Pariki ya Lower Zambezi yo muri Zambia.

Umujyi wa Kigali wakomeje kugaragazwa n’abantu ku giti cyabo ndetse n’ibigo bitwara ba mukerarugendo nk’ahantu ho gutemberera kubera ukuntu hatekanye kandi huje ubwiza nyaburanga.

Ku Gisimenti ni hamwe mu hantu haryohera abantu baba n’abagenda mu mujyi wa Kigali.
Aha ni muri Pariki ya Nyandungu, hatunganijwe mu buryo bugezweho
Ibikorwa remezo mu mujyi wa Kigali birivugira.
Share.
Leave A Reply