Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yatangaje ko akomeje kugirana ibiganiro na mugenzi we uyobora Umujyi wa Goma, Kabeya François Makosa mu rwego rwo guhosha imyigaragambyo yamagana u Rwanda ndetse n’ibikorwa by’ihohotera bikomeje gukorerwa abanyarwanda muri DRC.


Abanye-Congo bari bateguye imyigaragambyo yagombaga kuba tariki 21 Kamena 2022, n’igikorwa cyari cyasabiwe uruhusa n’ubuyobozi bw’imiryango itari iya Leta yo mu mujyi wa Goma bwari bwandikiye Umuyobozi w’Umujyi. Iyi myigaragambyo yari igiye gukurikira indi yabaye mu cyumweru gishize, ntitabaye kuko ubuyobozi bw’uyu Mujyi wa Goma bwayiburijemo.


Kambogo Ildephonse yavuze ko ibiganiro bimuhuza na mugenzi we uyobora Umujyi wa Goma, biba bigamije gushaka umuti w’ibibazo biba bihari bishobora kugira abo bibangamira, kandi ko ibiganiro byabo bitanga umusaruro kuko hari ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bitegurwa, akabiburizamo nk’uko tubikeshya TV10.

Yagize ati “Navuga ko nk’umuyobozi ashaka umwuka mwiza n’imibanire mu batuye imijyi yombi.”

Kambogo yagarutse kuri iriya myigaragambyo yari yateguwe yagombaga kuba tariki 21 Kamena 2022 yagombaga gukorwa hatwikwa ibicuruzwa bituruka mu Rwanda, avuga ko kuba itarabaye, byagizwemo uruhare n’uyu muyobozi mugenzi we wa Goma nyuma yo kubimenyeshwa n’ubuyobozi bw’u Rwanda.


N’ubwo hakigaragara amagambo mabi ndetse n’ibikorwa by’ihohotera ku banyanarwanda bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,Kambogo atangaza ko abona uyu muyobozi mugenzi we wa Goma, agaragaza ubushake bw’umwuka mwiza hagati y’imijyi yombi.

Ati “Hari ibikorwa bitegurwa ntabimenye, ariko iyo tubimumenyesheje arabikumira, ubundi ibyo atazi agakurikirana nko ku banyarwanda baba babangamiwe.”

DRC ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe w’inyeshyamba wa M23, ibyo u Rwanda rutahwemye guhakana, DRC ikaba imaze iminsi igaba ibitero by’ubushotoranyi ku Rwanda, ndetse iherutse gutangaza ko yiteguye guhagarika amasezerano yose ajyanye n’ubucuruzi yari hagati y’impande zombi, ibikomeje gutuma umubano w’ibi bihugu bituranyi uzamo igitotsi.

Share.
Leave A Reply