Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame, yasabye abagore bitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abagore bahagarariye abandi bo mu muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza [Commonwealth Women’s Forum] kwigirira icyizere bagahangana n’ibibazo bikibangamiye abagore n’abakobwa birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2022 ubwo yafunguraga ku mugaragaro iyi nama y’iminsi ibiri iri kubera i Kigali. Ni imwe mu nama ziteganyijwe kuba muri iki gihe y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, izwi nka CHOGM.

Mu ijambo rye ryo gufungura iyi nama, Madamu Jeannette Kagame yagize ati “Birababaje kumva ko ½ cy’abagore mu bice bitandukanye by’Isi bakorewe cg bazi uwakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Yongera ho ko “nta kintu na kimwe cyo kwihanganira mu gihe, ubu tuvugana, ¾ bya Miliyali y’abana b’abakobwa bashyingirwa ku ngufu. Twese turabizi ko nta mwana ushobora kwifatira umwanzuro ku bijyanye no gushinga urugo.”

Madame Jeannette Kagame yavuze ko Inama y’Ihuriro ry’Abagore bahagarariye abandi bo muri Commonwealth rikwiye guha icyizere abaryitabiriye bagashobora guhangana n’ibyo bibazo abagore n’abakobwa bagihura na byo.

Yagize ati “Bashyitsi muteraniye hano rero ndizara ko iri huriro rizatuma mwigirira icyizere mu kuvuga muti ‘yego tuzatuma umubare w’abagore bari mu nzego zifata ibyemezo uba mwinshi, yego tuzashobora kubakira ubushobozi umugore, yego tuzagira uruhare mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe by’umwihariko ku bagore n’abakobwa, yego dufatanyije tuzarandura burundu ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.”

Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth Patricia Scotland yavuze ko hari icyizere ko iyi nama izatanga umusaruro. Ati “Ndabizi ko tuzagira ibiganiro bitanga umusaruro.” Yongera ho ko “Nta wundi uzakira neza iyi nama nk’u Rwanda, igihugu cyageze ku bintu bitangaje bituma kiba indashyikirwa mu buringanire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo ndetse no kongerera ubushobozi abagore.”

Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, mu birori byo gufungura ku mugaragaro Inama y’Ihuriro ry’Abagore bahagarariye abandi bo mu muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza [Commonwealth Women’s Forum]

Bamwe mu bagore bitabiriye iyi nama bavuga ko bayitezeho umusaruro mu gutuma ibibazo by’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo biva mu mpapuro bikajya mu bikorwa.

Uwamariya Josephine uyobora umuryango AcionAid Rwanda yagize ati “Iri huriro rero riravamo imyanzuro izashyikirizwa abakuru ba za Guverinoma kugira ngo ibibazo by’uburinganire ntibizasigare mu nyandiko, bizashyirwe ku meza kandi bishyirwe mu bikorwa.”

Uwamariya Josephine uyobora umuryango AcionAid Rwanda

Ni ibintu anahurizaho na Judith Diment MBE wo mu gihugu cy’Ubwongereza wagize ati “Yego ndabyizeye. Hari imwe mu myanzuro izafatirwamo izashyikirizwa abakuru ba za Guverinoma kugira ngo bafateho ingamba.”

Judith Diment MBE wo mu gihugu cy’Ubwongereza

Ni kunshuro ya mbere Inama y’ihuriro ry’Abagore bahagarariye abandi bo mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza [Commonwealth Women’s Forum] ibereye ku mugabane wa Afurika. Iheruka yabereye I Londre mu Bwongereza, muri 2018.

Inama ya CHOGM irakomeje kugera tariki 25 Kamena 2022. Izafungurwa ku mugaragaro ku wa Gatanu tariki 24. Uwo munsi ni nabwo Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma izatangira.

Share.
Leave A Reply