Uwakoraga akazi ko mu rugo ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana w’imyaka icyenda (9) y’amavuko, wasanzwe amanitse mu mugozi, yemereye Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ko ari we wamwishe.

Uyu mwana w’umuhungu wigaga mu mwana wa kane w’amashuri abanza, yitabye Imana mu gitndo cyo ku Cyumweru tariki 12 Kamena 2022 ubwo yari yasigaranye n’umukozi w’iwabo mu rugo, mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.

Rudasingwa Emmanuel Victor, Se wa nyakwigendera, yavuze ko yari yagiye mu siporo agasiga umwana wabo Rudasingwa Ihirwe Davis ari gusubiramo amasomo mu gihe umugore we [Nyina wa nyakwigendera] na we atari mu rugo.

Haciye umwanya ngo umukozi wo mu rugo wari wasigaranye na nyakwigendera, yahamagaye nyina w’umwana aramubwira ngo naze arebe ibibaye ariko amubaza ibyo ari byo, umukozi aramwihorera. Ni bwo baje ngo basanga Rudasingwa Ihirwe Davis amanitse mu mugozi wari uziritse ku byuma by’idirishya bizwi nka Grillage.

Nyirangiruwonsanga Solange ukekwaho kwica Rudasingwa Ihirwe Davis

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahise ruta muri yombi uyu mukozi wo mu rugo witwa Nyirangiruwonsanga Solange wanaje kwiyemerera ko ari we wagize uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko uyu mukozi wo mu rugo ari we wishe uyu mwana.

Yagize ati “Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko uyu Solange Nyirangiruwonsanga ari we wishe uyu mwana nk’uko na we abyiyemerera.”

Urupfu rw’uyu mwana w’umuziranenge rwashenguye abatari bacye, bagiye bashyira ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zabo bagaragaza ko uyu mujyambere ababaje, bagasaba ko ubutabera bukora akazi kabwo bityo uwabigizemo uruhare akabiryozwa.

Nyakwigendera yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Gatatuntariki 15 Kamena 2022, ashyingurwa mu irimbi rya Rusororo mu Mujyi wa Kigali, hagarukwa ku buryo yari umwana ufite intego ndetse basaba ko bifuza ubutabera.

Share.
Leave A Reply