Ubuyobozi bw’Umurenge wa Musanze mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’igihugu,bwatangaje ibihano by’amande azajya acibwa umuntu wese ucuruza akabari wemerera abakiriya kwinjirana umuhoro, cyangwa inkoni mu kabari kimwe n’umuturage uzabyinziza mo.
Ni icyemezo ubuyobozi bw’uyu Murenge bwafashe, nyuma y’aho bigaragaye ko urugomo rukorwa n’abagendana inkoni cyangwa imihoro, rukomeje gufata indi ntera bigateza umutekano mucye.
Aya mabwiriza yasohotse mu itangazo ryo ku wa 31 Gicurasi 2022 ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge,Tuyisenge Vedaste, aho rivuga ko nyiri akabari kazajya gasangwamo umukiriya ufite inkoni, azajya acibwa amande y’ibihumbi 5000Frw ku nkoni imwe igaragaye mu kabare n’amafaranga ibihumbi icumi (10, 000 Frw) ku muhoro umwe ugaragaye mu kabare ke.
Urugomo rukorerwa mu tubari hirya no hino muri uyu Murenge, bigaragara ko rugenda rufata indi ntera, ngo ruri mu byatumye ubuyobozi bufata iki cyemezo nk’uko byemejwe na Tuyisenge Vedaste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze aganira na Umuseke.
yagize ati “Nibyo koko iri tangazo risohotse nyuma y’uko twagiye twakira ibirego by’urugomo rukorerwa mu tubare, aho usanga umukiriya yinjiranye umuhoro, cyangwa inkoni yamara gufata ku gacupa wenda hari ibyo yapfaga n’uwo basangiraga akaba aramutemye, cyangwa akamukubita ya nkoni akamukomeretsa. Sinavuga ngo mu mibare urwo rugomo rwakorewe abangana gutya ariko bari bamaze kuba benshi.”
Icyakora ngo iri tangazo ntirireba uwakwitwaza inkoni cyangwa umuhoro agiye mu yindi mirimo isanzwe nk’iy’ubuhinzi cyangwa ubworozi ndetse n’abazitwaza bafite intege nke, kubera uburwayi cyangwa izabukuru.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Musanze buhamya ko uhereye igihe bwafatiye izi ngamba mu mpera z’ukwezi gushize, ngo byagabanyije urugomo rwaberaga mu tubari, bukaba bukangurira abaturage kwirinda amakimbirane ayo ariyo yose, no kujya bihutira kuyakemura, batarindiriye ko ababyarira izindi ngaruka.