Urukiko rwibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko Dr Nibishaka Emmanuel wari Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere mu Rwanda (RGB) akomeza gufungwa iminsi 30 yagateganyo.


Tariki 21 Gicurasi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafashe Dr Nibishaka akurikiranweho ibyaha by’ubwambuzi bushukana no gukoresha inyandiko mpimbano.
Dr Nibishaka waburanye yemera ibyaha aregwa anasaba kurekurwa by’agateganyo ndetse ko yiteguye kwishyura abo yahemukiye, kuri uyu wa Kabiri Kamena we n’umwunganira mu mategeko ntibagaragaye mu rukiko.


Umucamanza mu rukiko rwibanze rwa Kicukiro asoma icyemezo cy’urukiko, yavuze ko hari impamvu zikomeye zituma uregwa akomeza gufungwa byagateganyo iminsi 30, mu gihe iperereza ku byaha akurikiranweho rigikomeza. Umucamanza yavuze ko hari impamvu zikomeye zigaragaza ko ibi byaha yabikoze kandi n’uregwa akaba abyiyemerera.


Umucamanza yatangaje kandi ko afite ubuhamya bw’abantu batandatu bemeza ko bahaye Dr Nibishaka Emmanuel agera ku (20.000 amadolari) n’ukuvuga arenga gato miriyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda. Nibishaka kandi yahimbye inyandiko zerekana ko abo bantu bagombaga kujya muri Amerika, mu mahugurwa kandi ko bari abakozi ba komisiyo y’uburenganzira bwa muntu. Dr Nibishaka kandi yanahimbye email zitandukanye yakoreshaga yereka abo bantu ko ibyo akora ari ukuri.
Uwari uyoboye inteko iburanisha yavuze ko Dr Nibishaka yarezwe n’abamuhaye amafaranga nyuma y’aho bigaragaye ko ibyo yabijeje bitakunze.

Umucamanza avuga ku cyaha cya kabiri Nibisha ashinjwa, yavuze ko yahimbye inyandiko imwemerera gusohoka igihugu ahunze ariko aza gufatirwa mu gihugu cya Kenya kandi muri rusange abayobozi bo mu Rwanda bari mu rwego nk’urwe basohoka mu gihugu babiherewe uburenganzira. Perezida winteko iburanisha akavuga ko ibyo byose ari ibimenyetso bikomeye byerekana ko uregwa yakoze ibyaha maze urukiko rushimangira icyifuzo cy’ubushinjacyaha cyuko Dr Nibishaka Emmanuel akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.


Ubushinjacyaha butanga icyi cyifuzo, bwagaragaje ko uregwa mu gihe yaba afunguwe by’agateganyo ashobora gushyira igitutu ku batangabuhamya cyangwa akaba yatoroka ubutabera nk’uko n’ubundi yafashwe yamaze gusohoka igihugu kandi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.


Dr Emmanuel Nibishaka wari Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere mu Rwanda (RGB) kuri ubu yari afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera, akaba yahise ajyanwa muri gereza ya Nyarugenge i Mageragere.

Share.
Leave A Reply