Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge mu karere ka Rulindo ho mu Ntara y’Amajyaruguru, ku Cyumweru, tariki ya 5 Kamena, ryafashe abantu babiri bakurikiranweho gucuruza ibiyobyabwenge ribafatana ibiro 18 by’urumogi.

Abafashwe ni Sibomana Jean Claude uzwi nka Fils, na Niyonsaba Frederic bafatiwe mu Mudugudu wa Nyirabirori, Akagali ka Gatsinde ko mu murenge wa Tumba.

Umuyobozi wa Polisi w’agateganyo mu Karere ka Rulindo, Chief Inspector of Police (CIP) Viateur Munyurasi Gakara, yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wo mu Mudugudu wa Nyirabirori.

Ati: “ Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryahawe amakuru yizewe ko Niyonsaba afite urumogi agiye guha abakiriya be mu mudugudu wa Nyirabirori. Ibikorwa byo kumufata byahise bitangira nibwo yafatanwaga umufuka urimo ibiro 8 by’urumogi.”

Yakomeje agira ati: “Akimara gufatwa yavuze ko urwo rumogi ari urwa Sibomana uzwi nka Fils warukuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, akaba afite ububiko bwarwo mu Murenge wa Kinihira. Sibomana yahise afatwa nawe, abapolisi basatse inzu yabikagamo urumogi iherereye mudugudu wa Cyogo, akagari ka Marembo mu murenge wa Kinihira basangamo ibindi biro 10 by’urumogi.”

Muri uyu mwaka abantu benshi bafatiwe mu Karere ka Rulindo bafite urumogi bagiye kurukwirakwiza mu baturage. Ni ibikorwa bitandukanye byateguwe na Polisi y’u Rwanda kuko byagaragaye ko aka Karere ari kamwe mu turere tunyuzwamo ibiyobyabwenge byinjiriye mu turere duhana imbibi n’ibihugu bituranyi bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda bashaka kubigeza mu mujyi wa Kigali.

Kuva uyu mwaka watangira, mu karere ka Rulindo, mu bikorwa byateguwe na Polisi hamaze gufatwa abatari bake kuko nko ku i tariki ya 19 Mutarama, Polisi y’u Rwanda yafashe abantu batatu, bafite udupfunyika 1300 tw’urumogi, tariki ya mbere Werurwe, hafatwa abantu batatu bafite ibiro 31 n’udupfunyika 200 by’urumogi.

Hashize icyumweru kimwe gusa tariki ya 7 Werurwe, abandi bantu babiri bacuruza urumogi bafatiwe mu Karere ka Rulindo na Nyabihu bafite ibiro 12 n’udupfunyika 115 tw’urumogi, Tariki ya 29 Werurwe undi muntu ucuruza urumogi yafatiwe mu Mudugudu wa Gatimba, Akagali ka Bugaragara, Umurenge wa Shyorongi , Akarere ka Rulindo afite udupfunyika 1000 tw’urumogi arujyanye I Kigali.

CIP Gakara yashimye uruhare abaturage bagira mu gutuma abantu bakoresha Akarere ka Rulindo nk’inzira inyuzwamo urumogi bafatwa, anasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru n’abatarafatwa bagafatwa.

Abafashwe bose bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ngo hakurikizwe amategeko.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge

Share.
Leave A Reply