Perezida Paul Kagame yavuze ko gushyiraho ejo hazaza h’ubukungu bw’ikoranabuhanga, bisaba ubufatanye, asaba ko hajyaho ingamba zo guhangana n’ubusumbane hitawe ku bufatanye bwa Leta n’abikorera ku giti cyabo hagamijwe kwagura uburyo bworoshye bw’ikoranabuhanga no guha abaturage batishoboye ubumenyi bwo gusoma no kwandika.

Ibi yabivugiye none ku itariki ya 6 Kamena mu nama y’iterambere ry’itumanaho ku Isi : World Telecommunication Development Conference (WTDC) 2022, inama ibaye ku nshuro yayo ya 8, ikaba ari ku nshuro yayo yambere ibereye ku mugabane wa Afurika kuri ubu ikaba yabereye i Kigali, Yitabiriwe n’intumwa zaturutse mu bihugu bisaga 100.

Atangiza ku mugaragaro iyo nama,Perezida Kagame yagaragaje ko ari iby’agaciro kuba ibereye ku mugabane wa Afurika, avuga ko icyorezo cya Covid-19 cyihutishishe ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’ubwo hakiri byinshi byo gukorwa.

Ati “Kugera kuri murandasi yihuta ntabwo byajyanye n’umuvuduko wo guhindura ikoranabuhanga rya ‘digital’ no kuzamura ubukungu muri rusange.”

Perezida Kagame yagaragaje ko ibyo ahanini biterwa n’ubusumbane kandi ko mu gihe bititaweho hari ibice bimwe by’Isi bizihuta kurusha ibindi.

Ati “Niba ubusumbane nk’ubwo butagenzuwe, iterambere rizihuta cyane mu bice bimwe na bimwe by’Isi, mugihe ahandi bizagenda gahoro.”

Yavuze ko kimwe cya Gatatu (1/3) cy’Isi kizakomeza kutaba ku murongo w’ikoranabuhanga, ndetse ko kandi benshi ari ab’igitsinagore bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Agashimangira ko kugira ngo habeho impinduka z’ubukungu mu ikoranabuhanga, bisaba gukorera hamwe nta n’umwe usigaye, kuko bitakorwa n’igihugu cyangwa umuntu ku giti cye.

Yagize ati “Inshingano yo gushyiraho ejo hazaza h’ubukungu bw’ikoranabuhanga, bisaba ko ntawe usigaye inyuma, biri mu biganza byacu tweze hamwe, dukorera hamwe. Nta sosiyete, igihugu, cyangwa ikigo gifite amikoro yo kubikora cyonyine.”

WTDC ihuza, ba rwiyemezamirimo, abagira uruhare mu guhindura ubuzima bw’aho batuye, aba Injeniyeri, inzobere mu bya politiki, abanyeshuri, n’abandi baturutse hirya no hino ku Isi, kugira ngo bashakire hamwe  ibisubizo by’ibibazo bituma batagera ku majyambere arambye, ikaba iteraniye i Kigali kuva none tariki ya 06 kugera tariki 16 Kamena 2022.

Share.
Leave A Reply