Mu ntara y’Iburengerazuba by’umwihariko mu karere kayo ka Rutsiro, ni kamwe mu tugize iyi ntara kabonekamo amabuye y’agaciro nka wolfram, Koluta na Gasegereti. Aya mabuye y’agaciro acukurwa n’ibigo bibifitiye ibyangombwa bibyemerera gukora uwo mwuga, gusa bamwe muri bo bakunze gutaka igihombo baterwa n’abitwikira ijoro bakajya gucukura mu birombe byabo batabifitiye uburenganzira.

Nyuma y’uko ubuyobozi muri aka karere bumaze kumenya iby’iki kibazo, inzego zitandukanye mu Karere Rutsiro zafashe icyemezo cyo guhashya abantu bakora bene ibi bikorwa bitemewe n’amategeko bityo Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rutsiro ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’inzego z’ibanze bakoze ibikorwa byo gushakisha ababyihishe inyuma. 

Ku bufatanye bwa Polisi n’izindi nzego, hafashwe ibiro 325 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti ataratunganywa neza, afatanwa abantu barindwi bacukuraga  bakanagurisha aya mabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko.

Umuyobozi wa Polisi w’agateganyo mu Karere ka Rutsiro, Chief Inspector of Police (CIP) Francois Ndayambaje, yavuze ko ibikorwa byo gufata aba bantu byakozwe nyuma y’aho amakompanyi acukura amabuye y’agaciro yagaragaje  ko hari abantu bitwikira ijoro bagacukura kandi bakanagurisha amabuye y’agaciro bikabateza igihombo.

Yagize ati: “Hari hashize iminsi humvikana ikibazo cy’abantu bacukura bakanagurisha amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko, Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’inzego z’ibanze hakozwe ibikorwa byo guhiga abantu bose bijandika muri ibyo bikorwa bitemewe n’amategeko.”

Akomeza avuga ko: “Nibwo ku wa Gatatu tariki ya 01 Kamena hafashwe abantu 7 barimo abacukura n’abagurisha amabuye y’agaciro, bose bafatanywe ibiro 325 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti bari bataratunganya neza.”

CIP Ndayambaje  yashimangiye ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bwangiza ibidukikije kandi ko bugira ingaruka nyinshi zirimo n’uko butwara ubuzima bw’ababukora.

Ati: “Ubucukuzi butemewe bugira ingaruka nyinshi zirimo uko ababikora babikora rwihishwa, ntibatange umusoro, hari ukuba bangiza ibidukikije ndetse benshi babitakarizamo ubuzima, byose twifuza ko bihagarara, niyo mpamvu Polisi yashyizemo imbaraga kugira ngo ababikora bafatwe.”

Mu Karere ka Rutsiro hakorera ibigo by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bigera kuri 25. Ibicukura bikanohereza umusaruro ku isoko mpuzamahanga ni ibigo icyenda.

CIP Ndayambaje yasoje agira inama abakora ibi bikorwa kubihagarika kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Ingingo ya 54 yo mu itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo  ya 54  ivuga ko  Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Share.
Leave A Reply