Ububiligi bwahoze bukoroniza Congo bwavuze ko kimwe mu bisigazwa by’ umubiri wa Lumumba ari Iryinyo ko ari ryo rizahabwa iki gihugu. Iri ryinyo ryabonetse mu muryango w’ umupolisi w’ umubiligi umwe mu bagize uruhare mu iyicwa rya Lumumba ubu hashize imyaka isaga 60 yishwe.

Patrice Lumumba, Yishwe azira kuba yarari kwaka ubufasha Repubulika zunze ubumwe z’abasoviete ngo zifashe Congo kubona ubwigenge busesuye, aho yakoronizwaga n’u Bubiligi kandi u Bubiligi bwari buri ku ruhande rwa Leta zunze ubumwe z’ Amerika hamwe n’ibindi bihugu byo mu burengerazuba bw’u Burayi ndetse n’igice kimwe cy’uburengerazuba bwa Uganda, kuri Lumumba kuba Congo yari kuba itegekwa na USA cyangwa u Bubiligi ntabwo byari ubwigenge.


Bivugwa ko Rumumba yishwe taliki ya 17 Mutarama 1961, mu makuru yaciye kuri Radiyo mpuzamahanga y’ Abafaransa RFI ku wa Mbere 17 Ukuboza 2012 kuva saa 9h10 kuri antenne y’ Afurika na 10h10 kuri antenne y’isi yose ku isaha yo mu bufaransa avugwa na juan Gomez yagize ati:” Ijoro ryari rikonje. Ni kuwa 17 Mutarama 1961 muri Katanga, komiseri wa police Mbiligi yafashe Lumumba n’amaboko aramujyana kugeza ubwo amugeje imbere y’igiti kinini. Bamufatanye n’abagabo bane, abasirikare, abapolisi n’abofisiye b’u Bubiligi n’abaministiri mirongo barareba batuje. Capitaine w’ Umubiligi atanga itegeko ryo kurasa. Muri make ni Ababiligi biyiciye Lumumba mu maso ya rubanda.”


Lumumba Yabonye izuba tariki ya 2 Nyakanga 1925 avukira ahitwa Onalua, mu ntara ya Kasai muri Zaire ubwo yitwaga Congo Mbiligi, ubu yabaye Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Yabaye umwe mu bantu b’ibihangange b’ikinyejana cya 20, ndetse ikinyamakuru the Guardian kivuga ko ari we muntu w’ingirakamaro kurusha abandi ku isi wishwe mu kinyejana cya 20. yabaye ministiri wa mbere w’intebe wa Repubulika iharanira Demokarasi ya congo ku myaka 35 ubwo yarimaze kubona ubwigenge.


Kevin White Law, umwanditsi w’ikinyamakuru the new black magazine yanditse muri iki kinyamakuru amagambo ya Patrice Emery Lumumba ko umunsi umwe uzagera amateka akivugira …. Africa ikandika amateka yayo nyakuri, icyo gihe ngo kizaba ari igihe cy’umunezero kandi cy’agaciro.
Mu nyandiko ye avuga ko intamabara y’ubutita yadukiye Congo ubwo Sidney Gottlieb yageraga muri RDC muri Nzeri 1960. Umugabo woherejwe na CIA gutegurira uburozi Patrice Lumumba. Washaka ubwigenge n’ubwo atari yizeye abo yaka ubufasha.


Akimara gupfa buri wese yatungaga agatoki CIA kuba inyuma y’uru rupfu rwe. Gusa CIA yavuze ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko CIA ariyo yishe Lumumba.
Igitabo cyanditswe na Ludo de Witte umunyamateka w’umubiligi yavuze ko uwashaka kumenya uwishe Lumumba nyirizina yamubaza ababiligi banahise batwara umurambo we.


Uyu muhango wo gusubiza iri ryinyo abo mu muryango we, uteganyijwe kubera i Buruseri mu Bubiligi tariki ya 20 Kamena uyu mwaka wa 2022. Ni umuhango kandi wagiye usubikwa inshuro nyinshi bitwe n’icyorezo cya Covid-19 kuko Umwami w’Ububiligi Philippe Léopold Louis Marie we yari yemeye ko barisubiza aba bo mu muryango we guhera mu mwaka wa 2020. Umuhango wo gutanga iri ryinyo uzaba nyuma y’uruzinduko uyu Mwami azagirira muri iki gihugu cya Congo kuva tariki ya 7 kugeza ku ya 13 mu kwezi gutaha kwa Kamena.

Share.
Leave A Reply