Muri iki gitondo, mu Kigo cya Mutobo giherereye mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda, hasojwe icyiciro cya 67 kigizwe n’abantu 735 bari abarwanyi mu mitwe yitwaje intwaro n’abasivili bakoranaga na bo. Bose bavuye mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu gihe bamaze bahabwa amasomo ajyanye n’uburere mboneragihugu ndetse n’ay’ubumenyingiro,  abahoze ari abarwanyi mu mitwe yitwaje intwaro baranzwe na morale bishimira ko bagiye gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney wari umushyitsi mukuru, mu ijambo rye yibukije ko zimwe mu ntego z’urugamba rwo kubohora Igihugu harimo guca ubuhunzi, ari yo mpamvu hashyizweho Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare kugira ngo ishyire mu bikorwa iyo gahunda.

Minisitiri Gatabazi yasabye umuryango nyarwanda kwakira aba barangije amasomo, ndetse asaba abarangije amasomo gukoresha neza impamba batahanye baharanira kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no kuba intangarugero mu kwitabira gahunda za Leta. Yasoje ijambo rye yizeza ubufatanye abarangije amasomo, kuko aho basubiye mu miryango ya bo hari inzego z’ibanze kandi zikora neza, bakazafatanya muri gahunda zose z’iterambere.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney wari umushyitsi mukuru

Umwe mu barangije amasomo Col. Gatabazi Joseph yavuze ko baje mu Rwanda mu buryo bugoye, ariko bashimishijwe n’uko Igihugu cyabakiriye. Yavuze kandi ko iminsi bamaze mu kigo cya Mutobo itababereye impfabusa, kuko bahungukiye byinshi, birimo imibereho myiza n’ubumenyi buzatuma binjira ku isoko ry’umurimo.

Col. Gatabazi Joseph umwe mu barangije amasomo 

Madamu Nyirahabineza Valérie, Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, mu ijambo rye yashimiye abayobozi bakuru b’Igihugu kuba barashyizeho gahunda y’izi nyigisho zihabwa abahoze mu mitwe yitwaje intwaro. Yashimiye kandi abafatanyabikorwa mu nzego zitandukanye hamwe n’abarangije inyigisho ku murava bagaragaje. Yabasabye ko aho bagiye mu turere bavukamo bakomeza kuba umusemburo w’iterambere.

Nyirahabineza Valérie, Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare

Aba bagenerwabikorwa basoje amasomo kandi bahawe amahugurwa abategurira kuzasubira mu buzima busanzwe; bigishwa uburere mboneragihugu ndetse n’imyuga irimo ubwubatsi, ububaji, ubudozi amashanyarazi n’iyindi. Abahize abandi mu masomo bahawe impamyabushobozi.

Share.
Leave A Reply