Ubuyobozi bwa Uganda bwagiye butanga iminsi ntarengwa kugirango abasaba ubuhungiro bose bareke kunyanyagira ku mupaka wa Bunagana no mu byaro biwuri hafi bajye mu nkambi y’impunzi ya Nyakabande bitabaye ibyo bagafatwa nk’abimukira batemewe n’amategeko ariko kugeza ubu impunzi nyinshi ziracyaba mu mujyi wa Bunagana no mu bice biri hafi aho bamwe bakodesheje amazu abandi babana na benewabo b’abagande aho i Kisoro.
Bamwe muri izo mpunzi babwiye ijwi ry’Amerika ko impamvu batajya mu nkambi ari uko hari benewabo bageze yo maze abashinzwe kwandika impunzi banga kubandika babita ko ari abanyarwanda atari abacongomani bityo abandi na bo bahitamo kutajyayo.
” Erega hariya mu nkambi Nyakabande na ho ugera yo ntuhabonere umutekano. Iyaba dufite abadufasha bakanababwira natwe bakadukorera nk’uko abandi bari kubakorera kuko dufite abantu benshi bari yo batanditswe. Iyaba batubazaga n’ibyangombwa turabifite ibyangombwa bya Congo natwe bakadufata nk’abandi ntawakwanga kujyenda twe tugera yo bakatwita M23, ubundi ngo turi abanyarwanda hariyo ivanguramoko.”
Undi ati” usanga hariyo ivanguramoko, ibyo rero usanga bigenda bica intege bamwe harimo abakicaye aho ngaho bashobora kuba bamaze nk’ukwezi cyangwa se kunarenga mugihe abandi bari kuhagera mu minsi ibiri cyangwa itatu, mucyumweru kimwe bakaba babakoreye bagiye. N’uko n’abandi bakarambirwa bagasubira mu giturage.”
N’ubwo impunzi zitandukanye zatangarije ijwi ry’Amerika ibijyanye n’izo mpungenge, ibyo abayobozi bo mukigo gishinzwe impunzi muri Uganda barabivuguruza. Komiseri ushinzwe impunzi yavuze ko ibyo bidashoboka muri iki gihugu, Minisitiri ushinzwe impunzi Esther Anyakun nawe yahakanye aya makuru atangazwa n’impunzi.
kuri uyu wa gatanu igikorwa cy’inzego zishinzwe umutekano cyo gukura impunzi mu mujyi wa Bunagana n’ahandi zituye kitamaze amasaha menshi ariko, amakuru avuga ko impunzi nke ari zo zajyanwe n’imodoka za Leta ariko hari impunzi zikiri i Bunagana zivuga ko zahunganye amatungo ariko zidafite ukuntu zajya guturana na yo mu nkambi.
Umuyobozi w’akarere ka Kisoro Abel Bizimana we avuga kuri iki kibazo, yatangaje ko impunzi zose zigomba kumvira ubutegetsi. ” N’ukuvuga y’uko aba bantu aho tuvugira aha bose bagomba kuba bari mu nkambi. kandi niba batabikoze batyo bakabaye barafashe iyambere barasubiye mu mago. Rero twebwe nk’abayobozi ubu dufite ingamba z’ukuntu dukwiye kubikora.”
Ibi biri kuba mu gihe havugwa amakuru ko intambara yongeye kubura hagati y’ingabo za Congo [FARDC] na Inyeshyamba za M23 mu gace ka Jomba na Nyarubara hafi ya Runyoni muri Territoire ya Rucuro ibi bisobanuye ko abantu benshi bashobora kongera guhunga iyi mirwano.