Kuri uyu wa 17 Gicurasi 2022, Ikigega mpuzamahanga cy’Iterambere (OPEC), cyahaye u Rwanda inguzanyo ingana na miliyoni 18 z’Amadolari ya Amerika  azifashishwa mu gukora umuhanda Nyacyonga-Mukoto.

Uyu muhanda wa kilometero 36 uzahuza indi mihanda ibiri minini ya kaburimbo iri ku rwego rw’igihugu, ni ukuvuga umuhanda uva mu Mujyi wa Kigali werekeza mu Karere ka Gicumbi, n’umuhanda uva mu Mujyi wa Kigali werekeza mu turere twa Musanze-Rubavu.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko umuhanda Nyacyonga-Mukoto uzuzura hakoreshejwe Amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari 41.

Kubera iyo mpamvu ngo bizaba ngombwa ko isinyana andi masezerano na Banki y’Abarabu yitwa BADEA izatanga miliyari 18Frw na none, hanyuma u Rwanda rukishyiriraho ayarwo angana na miliyari eshanu.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yagize ati “Ni inguzanyo ya miliyoni $18, hari undi muryango uzongeramo andi miliyoni 18 $, Leta y’u Rwanda igashyiramo miliyoni $5 kugira ngo twuzuze amafaranga yose akenewe kuri uwo mushinga.”

Miliyoni $5 u Rwanda ruzatanga azifashishwa ahanini hishyurwa imisoro no gutanga ingurane ku baturage bafite ibikorwa biri ahazanyuzwa umuhanda.

Umuyobozi w’Ikigega OPEC, Dr. Abdulhamid Alkhalifa, avuga ko inguzanyo yatanzwe yunganira indi mishinga basanzwe bafatanyamo na Leta y’u Rwanda. Ati “Twishimiye kuba tumaze igihe dukorana n’u Rwanda mu guteza imbere iterambere n’imibereheo myiza biciye mu nzego z’ingenzi nk’ibikorwa remezo, ubuhinzi n’urwego rw’imari. Iyi nguzanyo nshya dutanze izafasha muri gahunda y’iterambere rirambye u Rwanda rurimo n’icyerecyezo rwihary cya 2050.”

Byitezwe ko uyu muhanda niwuzura uzoroshya ingendo ku bawukoresha, ugateza imbere ubucuruzi, ubuhahirane hagati y’abaturage ndetse uzanagabanya umuvundo w’ibinyabiziga mu mihanda by’umwihariko Kigali-Musanze-Rubavu.

Uzanafasha Kandi kwihutisha gahunda ya leta yitwa NDT1 nk’uko Dr Ndagijimana yabishimangiye . Ati: “Ikorwa ry’uyu muhanda rizafasha kwihutisha gahunda ya Leta [yitwa NST1] ikubiyemo ibijyanye no guteza imbere ubuhahirane hagati y’imijyi n’icyaro binyuze mu mihanda iteganywa gukorwa, izaba ireshya n’ibilometero 14,100 mu Gihugu hose”.

Uyu mwenda u Rwanda rwahawe, uzishyurwa mu gihe cy’imyaka 20 iri imbere, hiyongereyeho inyungu ingana na 1.75%, ariko hazanyuramo imyaka itanu yo gusonerwa.

Share.
Leave A Reply