Umuyobozi w’Ishyaka, Forum Democratic Change (FDC) Dr Kizza Besigye, yafungiwe mu rugo nyuma yo gufatwa n’abashinzwe umutekano ashinjwa gushaka gukangurira Abagande guhagurukira kurwanya ubuzima buhanitse muri iki gihugu avuga ko bugira ingaruka ku batishoboye.

Dr Besigye yagiranye ikiganiro n’banyamakuru iwe mu rugo i Kasangati mu Karere ka Wakiso, Dr Besigye wari hafi y’umuyobozi w’Umujyi wa Kampala, Erias Lukwago hamwe n’abandi batatu, mu gihe bari bafite ibyapa byanditseho ngo “Ntidushobora gutuza , kugabanya uburyo bw’imibereho…

Yabanje kugerageza kugera kumuhanda munini  ariko abonye abashinzwe umutekano bahatangatanze, ahitamo gukoresha indi nzira ijya iwe.

Icyakora, ubwo yageragezaga kugera m’umuhanda munini, yahagaritswe n’abashinzwe umutekano icumi bambaye impuzankano ya polisi. Bamukurura ipantaro maze bamusubiza mu gipangu cye.

 Mu masaha make ashize, abashinzwe umutekano benshi bari bamaze koherezwa no kuzenguruka inzu ya Dr Besigye kugirango bamubuze kugira aho ajya nk’uko tubikesha igitangazamakuru Daily Monitor gikorera muri Uganda.

Ubwo yavuganaga n’abanyamakuru mbere y’ifatwa rye, Dr Besigye yasabye guverinoma kugabanya abagize inteko ishinga amategeko abanyamuryango barenga 500 agaragaza ko amafaranga abagendaho ari menshi. 

Yavuze kandi ko Perezida Museveni agomba gukuraho Abakomiseri b’Akarere (RDCs) inshingano za bo zigahabwa abayobozi bakuru.

Byongeye kandi, Dr Besigye yasabye ko guverinoma yagarura amafaranga yanyerejwe n’abayobozi kugira ngo akoreshwe mu kuzamura imishahara y’abakozi ba Leta no kunganira uburezi mu mashuri, n’ibindi.

Yasabye kandi ko guverinoma yoroshya imisoro ku bicuruzwa by’ingenzi kugira ngo birusheho kuba byiza ku baturage batishoboye.

Nk’uko byatangajwe na Dr Besigye, inshuro enye uhatanira umwanya wa perezida, ashinja Abagande bamwe, barimo abashinzwe umutekano kwikubira ibya rubanda  bitwaje ikibazo cy’ubukungu Uganda irimo.

Ati: “Hano i Kasangati, abapolisi bamwe bifatanya n’abajura kwiba ibyapa by’imodoka. Abantu bibye  basiga nimero za bo za terefone maze wabahamagara, bagasaba 100.000 (amashiringi ya Udanda).”

Besigye Yavuze ko yiteguye gutanga ubuzima bwe kugira ngo Abagande babone Ubuzima.

Share.
Leave A Reply