Umunyamakuru wa Radio Liberty (RL) , Vira Hyrych yapfiriye i Kyiv nyuma y’igitero cy’indege cy’Uburusiya cyibasiye inyubako yari atuyemo mu murwa mukuru wa Ukraine
Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika bivuga ko umurambo wa Hyrych wabonetse mu gitondo cya kare ku ya 29 Mata mu gihe ibisigazwa by’iyi nyubako, yaturikijwe na misire y’Uburusiya mu ijoro ryakeye.
Ku ya 28 Mata, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Antonio Guterres yasuye Kyiv ubwo ibitero by’indege byibasiye umurwa mukuru, harimo n’amagorofa.
Ku ya 28 Mata, umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya, Igor Konashenkov, yatangaje ko misire zagonze inyubako z’uruganda i Kyiv rukora ibisasu bya roketi muri Ukraine.
Abayobozi ba Ukraine ntacyo batangaje ku bijyanye n’uko uruganda rwarashweho muri icyo gitero.
Umuyobozi wa Kyiv, Vitali Klitschko Ku ya 29 Mata 2022, , kuri Telegram yavuze ko hakuwemo umurambo umwe abandi bantu 10 bagakomerekera.
Vira Hyrych ari mu bakozi b’itangazamakuru barenga 20 biciwe muri Ukraine kuva intambara y’Uburusiya yatangira. Akaba yakoraga muri Radio Liberty(RL ) mu rurimi rwa Ukraine mu biro byayo bya Kyiv kuva mu 2018