Hari abaturage bo mu mujyi wa Kigali, bavuga ko gusiragizwa n’ubuyobozi mu gihe bashaka Serivisi runaka biri mu biha icyuho ruswa.

Ubushakashatsi ngaruka mwaka ku buryo abaturage babona ruswa ihagaze mu nzego zinyuranye ‘Rwanda Bribery Index’, bukorwa n’Umuryango utari uwa Leta urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, ubuheruka bwa 2021, bugaragaza ko muri uwo mwaka  Abaturarwanda bari ku ijanisha rya 22, basabye cg batanga ruswa ku gira ngo babone serivisi runaka. Uyu muryango ugasaba inzego zose gushyira imbaraga mu gukangurira abaturage ibibi bya ruswa.

Mu mujyi wa Kigali, iyi ni gahunda barimo kuva ku wa Kabiri tariki 26 Mata 2022 kuzageza tariki ya 3 Gicurasi 2022. Ni ubukangurambaga bw’icyumweru, bushishikariza abaturage gutanga amakuru kuri ruswa no kugaragaza uruhare rwa buri wese mu gukumira icyo cyaha . Ku rwego rw’umujyi wa Kigali bwatangirijwe mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kigarama.

 Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro UMUTESI Solange, yabwiye abaturage ko hari ruswa itangwa kugira ngo umuntu ahabwe serivise atari yemerewe n’amategeko ariko ko hari n’itangwa kuri Serivisi umuntu yari yemere guhabwa. Atanga urugero rwo gusezerana imbere y’amategeko, aho yagize ati: “Wari uje gusezerana, gusezerana si uburenganzira bwawe! turanashyigikira ko abantu babana barasezeranye, ariko bakakubwira bati tugeze, wenda mu kwezi kwa Gatandatu bandika, ugashaka gutanga indonke kugira ngo uce ku bandi uhabwe serivise wari wemerewe ariko mu buryo butemewe.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, UMUTESI Solange.

Kuri iki cyiciro cya ruswa itangwa kuri serivisi umuntu yariyemerewe n’amategeko, umuturage witwa BYIRINGIRO Schadrack wo mu murenge wa Kigarama, yabwiye ubuyobozi ko itizwa umurindi na bamwe mu bayobozi basiragiza abaturage mu gihe bashaka serivisi runaka. Ati:‘‘Ariko intandaro yo kugira ngo umuntu ayitange ni isiragizwa n’idindizwa rya serivisi. Niba umuntu afashe igihumbi agatega moto akaza kureba icyangombwa hano, agasubira agatega iyindi ubwo si ibihumbi bibiri! Hanyuma akazongera akagaruka, si ibihumbi bine! Noneho ahubwo na we yahura n’undi muntu w’ubwenge akamubwira uburyo za ndonke zijya zikemura ikibazo byihuse.”

BYIRINGIRO Schadrack, Umuturage wo mu murenge wa Kigarama.

Mu gushakira umuti iki kibazo, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka kicukiro UMUTESI Solange, avuga ko hari ingamba bafite nk’ubuyobozi, ariko agasaba n’uruhare rw’abaturage. “Ingamba za mbere zihari ni ugukomeza kwibutsa umukozi utanga serivisi ko ari inshingano ze, ariko no mu buryo bw’amategeko, umukozi utujuje inshingano ze hari ibihano agenerwa, hari inama agirwa, ariko kugira ngo bigende neza turongera gusaba n’uruhare rw’abafatanyabikorwa bacu ndetse n’abaturage mu buryo bwihariye. Niba ari no kugaya agaye umukozi anatunga agatoki serivisi akoraho, amuvuge mu izina rye dukomeze twubakirane ubushobozi kuko buriya n’iyo umuntu yamaze kumenyekana ko afite intege nke ukamukosora agakosoka uba umwubakiye ubushobozi.”  

Uyu muyobozi yavuze ko kugeza ubu kuri buri nyubako y’ubuyobozi mu Karere ka Kicukiro hariho agasanduku k’ibitekerezo abaturage bashobora kunyuzaho amakuru kandi ko hari na nimero za telephone ubuyobozi butanga kugira ngo zinyuzweho amakuru. 

Ruswa ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, aho ugihamijwe n’urukiko, igihano gishobora kugera ku gifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga kuva ku nshuro eshatu  kugera kuri eshanu z’agaciro k’indonke umuntu yatanze cyangwa yakiriye.

Mu rwego rwo kugera ku ntego igihugu gifite yo kurandura burundu ruswa, abaturage bashishikarizwa gutanga amakuru kandi ku gihe, mu gihe hari aho babonye icyuho cya ruswa. Gusa, bagasabwa kwirinda gutanga amakuru y’ibihuha.  

Share.
Leave A Reply