Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Ugushyingo 2021, ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangizaga Inama ya 17 y’Abaperezida b’Inteko zo mu bihugu bikoresha Icyongereza mu Karere ka Afurika (CSPOC), yavuze ko abagize Inteko Zishinga Amategeko bafite inshingano zo gushyiraho amategeko afasha ibihugu na Afurika kubaka urwego rw’ubuvuzi ruhamye no guhangana n’ibibazo byasizwe na COVID-19.

Iyi nama iteraniye mu Mujyi wa Kigali, yitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abayobozi mu nzego za Leta, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abandi.

Yibanze ku biganiro biganisha ku kwimakaza ikoranabuhanga mu mikorere y’Inteko zishinga Amategeko no kuvugurura uburyo bw’imikorere ikwiye by’umwihariko nyuma y’ingaruka zasizwe na COVID-19.

Perezida Kagame yashimye ko abagize Inteko zishinga Amategeko bagize uruhare mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati: “Mu gihe tugikeneye kuva mu ngaruka twatewe n’icyorezo, Inteko ziracyakeneye kuba ku isonga mu kubaka ubudahangarwa bwa Afurika by’umwihariko mu rwego rw’ubuzima n’ibindi byahungabanya abaturage.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kugera kuri iyi ntambwe hari ingingo enye zikeneye kwitabwaho n’abagize Inteko Zishinga Amategeko mu iterambere rya Afurika.

Ati: “Icya mbere ndahamagarira Inteko zose gusinya amasezerano yemeza ishyirwaho ry’Ikigo Nyafurika cyita ku Miti (African Medicines Agency- AMA) cyatangiye gukora.”

Amasezerano yashyizweho umukono hagamijwe gufasha Afurika gukorera imiti n’inkingo byujuje ubuziranenge imbere ku Mugabane.

 

Mu 2019 ni bwo Inteko y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yatangije umushinga wo gushyiraho AMA nk’uburyo bwo gufasha umugabane kuzamura ubuziranenge bw’imiti iwukorerwamo.

Kugeza ubu ibihugu 28 byiganjemo ibyo muri Afurika y’Uburengerazuba ni byo bimaze gushyira umukono kuri aya masezerano. Muri byo 10 ntibirayemeza ndetse bitatu ntibiratanga inyandiko zabyo muri AU.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko abagize Inteko Zishinga Amategeko bakwiye no kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika (AFCTA).

Yagize ati: “Bafite uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange rya Afurika ndetse n’amasezerano ya Paris ajyanye no kubungabungabu ibidukikije. Byombi bikeneye kugirwamo uruhare n’abagize inteko.”

Izindi ngingo Perezida Kagame yagaragaje nk’izikeneye ubwihutirwe zirimo kwihutisha imikoreshereze y’ikoranabuhanga no kugena uko ingengo y’imari ikoreshwa.

Yakomeje agira ati: “Bigomba kujyana n’ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye ndetse n’Icyerekezo 2063. Ni umwihariko mu rwego rw’ubuzima rusa n’aho rugihanze amaso inkunga z’amahanga. Dukeneye gukorana ngo twongere kugaruka ku ntego yo gukora ibyihutirwa. Dukeneye gukomeza gusangizanya ubunararibonye, ubumenyi n’ubushobozi. Mu bufatanye ni ho imbaraga zacu ziziyongera.”

Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Donatille Mukabalisa, yasobanuye ko iyi nama ari umwanya wo gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo byugarije umugabane n’Isi.

Yagize ati: “Intego y’inama y’uyu mwaka igamije kongera gusaba inteko kongera kwisuzuma no gutanga umusanzu wazo mu kuganira ku bibazo bihari, n’ibyakorwa mu kuzana impinduka mu mibereho myiza n’ubukungu bw’abaturage.”

Iyi nama yitabiriwe n’abagera kuri 800 muri Kigali Convention Centre mu gihe abandi bari kuyikurikirana bifashishije ikoranabuhanga.

Ibihugu byayitabiriye birimo Botswana, Cameroun, Ghana, Kenya, Mozambique, Namibia, Nigeria, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Tanzania, Uganda n’u Rwanda rwayakiriye.

Share.
Leave A Reply