Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona barifuza ko inkoni yera isanzwe ibafasha mu ngendo, yagurwa hifashishijwe ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Sante kuko ihenda cyane bigatuma benshi batabasha kuyigondera.

Aba bafite ubumuga bwo kutabona, bavuga ko iyi nkoni yera na yo ikwiye gufatwa nk’insimburangingo cyangwa inyunganira ngingo kuko bayifashisha iyo bariho bagenda.

Gusa ngo benshi ntibayitunze kuko ihenze cyane mu gihe abafite ubumuga bwo kutabona abenshi badafite aho bakura bityo bagasaba Minisiteri y’Ubuzima n’izinzi nzego bireba kubisuzuma.

Ubusanzwe iyi nkoni igura hagai ya 25 000 Frw na 50 000 Frw ku buryo atari buri wese ufite ubumuga bwo kutabona Wabasha kuyigondera.

Umwe muri bo yagize ati “Inkoni yera irahenze kandi kuyibona ni ugutanga komande bakajya kuzizana i Burayi, ntiwashaka imwe ngo uyibone.”

Akomeza agira ati “Wenda itanzwe kuri mituwele bakajya batanga 10% na yo abafite ubumuga bwo kutabona ntibapfa kuyabona.”

Mugenzi we na we yagize ati: “Turasaba MINISANTE ko yakwemera inkoni yera ikagurwa kuri mituweli kuko abatabona benshi barakennye kandi inkoni iguzwe ku bwishingizi buri wese yabona uko ayigurira.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda (RUB), Kanimba Donathile avuga ko batangiye gukora ubuvugizi kuri kiriya cyifuzo.

Yagize ati: “Ni byo inkoni yera irahenda ariko twakoze ubuvugizi muri Minisiteri y’Ubuzima dutegereje ko iteka rya Minisitiri risohoka inkoni ikajya igurwa kuri mituweli.”

Ibarura rusange ryagaragaje ko mu Rwanda hari abafite ubumuga bwo kutabona bagera kuri 57 311.

Share.
Leave A Reply