Muri iki cyumweru abayobozi baturutse impande zose z’isi bahuriye i Glasgow mu nama ya mbere nini ku isi iganira ku mihindagurikire y’ibihe. Nta kabuza ko ibyemezo bizafatirwa mu nama y’uyu mwaka y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (UN Climate Change Conference) bizagira ingaruka ku batuye isi bose.
Iyi nama ije mu gihe isi yugarijwe bikomeye n’ibibazo bifitanye isano n’ihindagurika ry’ikirere. Turasiganwa n’igihe ngo tugabanye izamuka ry’ubushyuhe bukomeje kwiyongera umusubirizo, turwanye ihindagurika ry’ikirere ndetse n’ibiza. U Rwanda, nk’igihugu cyugarijwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kiri ku isonga mu ntambara yo guhangana n’ubwiyongere bw’ubushyuhe bw’isi.
N’ubwo ibihugu biri mu nzira y’amajyambere birimo n’u Rwanda bifite uruhare ruto mu nkomoko y’iki kibazo (munsi ya 0.01% gusa by’ibyuka bihumanya ikirere ku isi byoherezwa n’u Rwanda), ibi bihugu biri mu byugarijwe cyane n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere. Ubwiyongere bukabije bw’imvura bukomeje kwangiriza bikomeye Abanyarwanda.
Ingaruka z’ibi zirigaragaza mu gihugu cyacu. Aha twavuga nk’izuba ryinshi mu Burasirazuba no mu Majyepfo y’Iburasirazuba bw’Igihugu, imyuzure mu Majyaruguru n’Amajyepfo, isuri, ndetse n’inkangu mu Burengerazuba nk’iziherutse kwibasira Akarere ka Nyamasheke mu ntangiriro z’uyu mwaka. Niba nta mpinduka zigaragara zikozwe mu maguru mashya, izi ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere zizakomeza kongera ubukana.
By’amahire, nta rirarenga ngo hakorwe impinduka zishobora kurokora ubuzima bw’abatuye isi ndetse zigakumira iyangirika rikomeye ry’umubumbe dutuye.
COP (‘Conference of the Parties’) ni inama ngarukamwaka ihuza ibihugu bitandukanye ngo biganire ku bibazo byerekeye imihindagurikire y’ibihe. Iyi nama yatangiye kuba mu 1995, ubu ikaba iteranye ku nshuro ya 26 (COP26). Iyi nama itanga amahirwe yo kongera guhuriza imbaraga hamwe ngo duhangane n’ibibazo rusange. Ingingo eshatu z’ingenzi ziri kuganirwaho uyu mwaka ni: kugabanya ihumanywa ry’ikirere, kwiga kubana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse no gushaka imari yo gushora mu mishanga yo kubungabunga ikirere.
Nubwo imyuka ihumanya ikirere yoherezwa n’u Rwanda ari mike, twiyemeje nk’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose guhuza imbaraga n’abafatanyabikorwa batandukanye ku isi kandi tugafata ingamba zo guhuza politiki zo kubungabunga ibidukikije na gahunda za Leta.
Umwaka ushize, twiyemeje kugabanya imyuka ihumanye twohereza mu kirere ku kigero cya 38% mu myaka icumi iri imbere, no kugera kuri ’Net Zero’ (ikigero cy’aho imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere ihwanye n’ikurwamo) mu 2050. Turi muri COP26 twizera ko ibihugu biza ku isonga mu kohereza imyuka ihumanya ikirere na byo bizakora bene iyi mihigo ndetse bikayishyira mu bikorwa.
Ku Rwanda, gukora ibikorwa hagendewe ku mihindagurikire y’ibihe ni ingenzi cyane urebye urwego twugarijwemo. Ni yo mpamvu twashyizeho amabwiriza akomatanyije yo gushora imari mu baturage, ibidukikije ndetse n’ubuhinzi n’ubworozi butangiza ibidukikije.
Kubungabunga ahantu kamere nka pariki ya Giswati-Mukura byafashije mu gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima ndetse bizamura urwego rw’ubukerarugendo. Ikindi ni uko kubaka imihanda ikomeye bizafasha mu kuzamura ubucuruzi ndetse no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Hagati aho, kugera ku byo twiyemeje ndetse no kwagura ibikorwa byiza twatangije biradusaba imari. Nubwo ibihugu byo muri Afurika ndetse n’ibindi biri mu nzira y’amajyambere byiyemeje gushora imari muri politiki zo kubungabunga ibidukikije, ntibishobora kwikorera uyu mutwaro usaba amafaranga byonyine. Ahubwo, ibihugu bihumanya ikirere kurusha ibindi ku isi n’ibihugu bikungahaye ku nganda ari byo ntandaro y’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe kitwugarije uyu munsi ni byo bifite inshingano yo gushora amafaranga mu bikorwa byo kubungabunga ahazaza h’isi dutuye.
Muri COP15 yabereye i Copenhagen mu 2009, isi yiyemeje intego yo gushora miliyari 100 z’Amadolari ya Amerika mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ngo bihangane n’ihindagurika ry’ikirere. Iyo ntego ntabwo iragerwaho. Mu rwego rwo kuzagera ku ntego twihaye mu mpera z’iki kinyecumi, u Rwanda rwiyemeje gukusanya miliyari 11 z’Amadorali y’Amerika, aho miliyari 6 na miliyoni 89 zizava hanze y’igihugu. Kwesa uyu muhigo ni ingenzi.
Muri COP26 i Glasgow, itsinda ry’u Rwanda rishinzwe ibiganiro ku mihandagurikire y’ibihe riri gusaba ko hakorwa ibikorwa bigaragara byo kubungabunga ikirere, ndetse riri gusangiza amahanga uburyo igihugu cyakoresheje mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere. Iri tsinda kandi riri kwerekana amahirwe u Rwanda rutanga ku bifuza gushora imari mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije.
U Rwanda rutegerezanyije amatsiko isozwa ry’igitabo cy’amategeko agenga amasezerano yashyiriweho umukono i Paris, kandi rwiteguye gushyira mu bikorwa gahunda ziteza imbere imibereho myiza y’abaturage ndetse zikabubakira ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe.
Tuzaba kandi dukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo dushyire imbaraga mu kugabanya byihuse ingano y’ibyuka bihumanya byoherezwa mu kirere, kongera ishoramari mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije ndetse twimakaze ihame ryo kwita ku bidukikije mu gihe duhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ejo hazaza h’isi yacu hari mu biganza by’abayituye kandi nta mwanya wo gutakaza uhari.