Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yagabweho ibitero by’ikoranabuhanga 74243 mu mwaka wa 2020/2021 ariko bihagarikwa ntacyo birahungabanya ku mikorere yayo na serivisi itanga.
Ibi byatangajwe binyuze muri raporo ya BNR y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2020/21 ubarwa kuva muri Nyakanga 2020 kugeza muri Kamena 2021.
Iyi raporo yasohotse nyuma y’imyaka ibiri BNR ishyizeho uburyo bugezweho bwo gucunga no gusesengura amakuru yinjira n’asohoka mu miyoboro y’ikoranabuhanga, buyifasha kugira ishusho yagutse y’ibikorerwa mu miyoboro yose na sisitemu z’ikoranabuhanaga amasaha 24 mu minsi iminsi 7, gukora ubucukumbuzi bwimbitse, no gutahura ku gihe ibitero by’ikoranabuhanga.
Igira iti “Ni muri uru rwego, ubutumwa bushamikiye ku bitero by’ikoranabuhanga 375.276; ibitero 74.243 ku miyoboro y’ikoranabuhanga; virusi zo mu bwoko bwa malware 57.482 byabashije guhagarikwa mbere y’uko bigera muri sisitemu z’ikoranabuhanga za BNR.’’
Ikomeza ivuga ko ‘hari ibitero bibiri by’ikoranabuhanga byabashije kubaho ariko bihita bihagarikwa.’
Iti “Iyo ibi bitero bitaza guhagarikwa byashoboraga guteza akaga gakomeye, gucibwa ibihano, kwangiza isura y’urwego rw’imari cyangwa guhagarara kw’itangwa rya serivisi.’’
BNR yashyize imbaraga mu bikorwa byo kunoza ubwirinzi mu by’ikoranabuhanga no gukomeza ibikorwa bishingiye kuri serivisi z’ikoranabuhanga n’imitangire ya serivisi rusange za banki.
Ibi byatumye nyuma yo gukorerwa igenzura, BNR yarongeye guhabwa ku nshuro ya kane yikurikiranya icyemezo mpuzamahanga mu byo kurwanya no gukumira ibitero by’ikoranabuhanga kizwi nka ISO 27001.
Iyo raporo ivuga ko “biha icyizere ubuyobozi bwa banki ndetse n’abafatanyabikorwa bayo ko ubwirinzi bw’imiyoboro y’ikoranabuhanga buri ku rugero rwiza kandi rwizewe ku rwego mpuzamahanga.’’
Usibye ikoranabuhanga ry’ubwirinzi, BNR yanubatse mu buryo buhamye imiyoborere ya serivisi z’ikoranabuhanga, ndetse ibipimo byagaragaje ko izasabwe zigatangwa ku gihe zingana na 88% kugeza muri Kamena 2021 zivuye kuri 69% muri Kamena 2019.
Mu mwaka w’ingengo y’imari 2020/2021 nta kibazo cyo guhagarara kwa serivisi za banki zishamikiye ku ikoranabuhanga cyabayeho.
Raporo ya BNR igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/21 igiteranyo cy’amafaranga yabikijwe muri BNR cyagabanutse ku kigero cya 22.54% ugereranyije n’uwa 2019/20, yageze kuri miliyari 290.53 Frw avuye kuri miliyari 375.07 Frw.
Amafaranga yabikujwe yagabanutseho 17.84% ugereranyije n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2019/20 agera kuri miliyari 307.01 Frw avuye kuri miliyari 373.69 Frw.
BNR ivuga ko “Iri gabanuka ry’amafaranga yabikijwe ndetse n’ayabikujwe ryatewe n’igabanuka rikomeye ry’ingano y’amafaranga yanyuraga mu ntoki z’abaturage mu gihe cya guma mu rugo.’’
Ingano y’amafaranga yahererekanyijwe hakoreshejwe ikoranabuhanga rikoresheje murandasi ya BNR yazamutseho 36.3% mu 2020/21 agera kuri miliyari 1,451 avuye kuri 1,064. Iri zamuka ryatewe n’ingamba zashyizweho mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 ndetse n’intego ya Guverinoma yo kubaka ubukungu bushingiye ku kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga.
U Rwanda nubwo ruhura n’ibitero by’ikoranabuhanga ariko ruri mu bihugu bike muri Afurika bifite inzego ziteguye kubyirinda. Raporo ya 2020 ku mutekano wo kuri murandasi yakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Itumanaho mu by’Ikoranabuhanga, ITU, yarushyize ku mwanya wa Karindwi muri Afurika ndetse no ku wa 57 ku Isi mu kwirinda ibitero by’ikoranabuhanga.