Ikipe ya Etoile de l’Est yo mu Karere ka Ngoma iherutse kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere, yandikiye Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA), irisaba gukoresha umutoza utujuje ibisabwa no kuyongerera iminsi igashaka umutoza mukuru ngo kuko itabonye igihe gihagije cyo kumushaka.
Iyi kipe ni imwe mu ziherutse gutsindira itike yo kuzamuka muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere uyu mwaka wa 2021/22, aho yatozwaga na Banamwana Camarade usanzwe ufite ibyangombwa bitamwemerera kuba umutoza mukuru muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.
Etoile de l’Est ivuga ko yashatse umutoza mukuru muri iyi minsi mike ishize, ariko ntiyabasha kumvikana n’abo baganiraga bujuje ibisabwa kandi ari na ko iminsi y’igihe cy’itangira rya Shampiyona yihuta igasanga ngo bishobora kuyikoma mu nkokora igatangira nabi.
Perezida wa Etoile de l’Est, Muhizi Vedaste, yatangaje ko nyuma yo gusanga batabona umutoza mukuru mu minsi mike isigaye ngo Shampiyona itangire ari yo mpamvu nyamkuru yatumye bandikira FERWAFA kugira ngo ibongerere iminsi babe batozwa na Banamwana Camarade ari nako bashaka umutoza mukuru.
Ati “Twari twasabye ko baba baduhaye amezi atatu tukaba dukoresha Camarade kuko urabona Shampiyona ni bwo yari ikirangira, iminsi yo gushaka umutoza mukuru yari mike, biba bisaba kuba mufite umutoza umenyereye abakinnyi ndetse wanadufasha gushaka abandi bakinnyi.”
Yakomeje avuga ko FERWAFA itarabasubiza ariko ngo bafite icyizere ko bazabasubiza mbere y’uko shampiyona itangira kandi ngo mu makuru bafite ni uko bizeye kuzahabwa igihe cyo gushakisha umutoza mukuru uzabafasha mu minsi iri imbere.
Yongeyeho ko kuri ubu bari kuvugana n’abatoza batandukanye kandi bizeye ko ngo nibura imikino yo kwishyura bazakoresha umutoza mukuru bazaba bumvikanye.
Etoile de l’Est izatangira Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ukwakira yakira ikipe ya Police FC.
Kuri ubu, iyi kipe izakoresha ingengo y’imari ya miliyoni 160 Frw muri uyu mwaka, ikinishe abakinnyi 25 mu gihe ubuyobozi buvuga ko buzongeramo abandi bakinnyi batanu mu mikino yo kwishyura.