Kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ukuboza 2025, mu kiganiro n’abanyamakuru,Israel Mbonyi yavuze ko imyiteguro y’igitaramo ari gutegurira Abaturarwanda kirimbanyije, ariko bisaba imbaraga nyinshi, ariko afite abafatanyabikorwa bamuri hafi.
Israel Mbonyi azwiho indirimbo zo guhimbaza Umwami Yesu.
Muri icyo kiganiro, Israel Mbonyi yahishyuye ko ku myaka 11 amaze mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, anasobanura inkomoko n’icyo igitaramo cye, yise “Icyambu,” kigiye gutangira urugendo rwacyo rwa kane.
Yakomeje asobanura ko mu busanzwe yize nk’umufarumasiye, ariko umutima we wahoraga umuhamagarira gukorera Imana binyuze mu binyuze mu ndirimbo ziyihimbaza. Yagize ati: “Nari nzi ko nzakorera Imana, nzaririmba, ariko sinari nzi ko bizagera kuri uru rwego ngezeho muri iki gihe.

Yatangaje kandi ko binyuze mu bitaramo bye bitandukanye, yakiriye ubutumwa bwinshi buturutse ku bantu bamushimira ko ubuzima bwabo bwahindutse, babikesha ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ze. Yagize ati: “Roho yanjye ikorwa ku mutima n’abahamya ibyanjye, bambwiye ko bakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza.”
Israel Mbonyi yabwiye Abanyamakuru ko yitabiriye ibitaramo byinshi, haba mu gihugu no mu mahanga, cyane cyane mu bihugu bya Afurika, akomeza gushimangira izina rye mpuzamahanga nk’umuhanzi w’umuhanga mu ndirimbo za gospel.
Mu mwuga we, nk’uko akomeza abitangaza, Mbonyi yakomeje kwirinda impaka n’ibitutsi bijyanye n’ubuzima bwe bwite, ahitamo kumenyekana kubera ubuhanze bwe aho kwita ku bihuha bimuvuga nabi.
Yasohoye alubumu nyinshi, buri imwe ikaba ari intambwe nshya mu mwuga we, haba mu kwandika indirimbo no mu gutunganya umuziki n’ubwiza bw’amashusho y’indirimbo.
+Iki gitaramo kizabera muri BK Arena ku ya 25 Ukuboza 2025, kigamije gufasha Abanyarwanda kwinjira mu mwaka mushya wa 2026 mu mwuka wo kuramya no kwegera Imana
Umwanditsi: Mukimbiri Wilson

