Kuri uyu wa kane, tariki ya 29 mutarama 2026, Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda (Transparency International Rwanda), abafatanyabikorwa mu kurwana ruswa, n’abayobozi mu nzego zitandukanye, bari mu Nama Nyungiranabitekerezo ku kurwanya ruswa mu mashuri no mu mavuriro. Muri iyi nama, T I iri kumurika ubushakashatsi bwakozwe ku mitangire ya serivisi idaheza mu rwego rw’uburezi n’urw’ubuvuzi.
Umukozi ushinzwe Gahunda muri TI Rwanda, Kavatiri Rwego Albert, yagaragaje ko hakiri ibyuho bya ruswa bishobora gutuma bamwe bahezwa kuri serivisi z’ibanze cyane cyane abafite intege nke.
yagize ati: “Mu buvuzi twabonye ko iyo abaganga babonye umugore cyangwa umukobwa adafite umugabo, hari abo bibasunikira kumushora mu bikorwa bya ruswa y’igitsina. Ibyo byago byiyongera cyane ku bapfakazi n’ababyeyi barera bonyine.”
Umwe mu babyeyi barera bonyine wagize uruhare mu kiganiro nyunguranabitekerezo na TI Rwanda yagize ati: “Akenshi iyo muganga akubajije niba ufite umugabo ukamusubiza ko nta we ufite, imyitwarire ye ihita ihinduka. Rimwe na rimwe basaba nimero ya telefone.”
Akomeza avuga ko nyuma yo kwaka uwo mubyeyi telefone akomeza kumuhamagara amuganisha ku musaba ko yazamuha ruswa y’igitsina.
Ni ikibazo kandi kigaragazwa n’abaganga.
Umuforomo ushinzwe indwara zitandura (NCDs) kuri kimwe mu bigo nderabuzima TI-Rwanda yasuye yagize ati: “Ku kigo nderabuzima cyacu, twigeze kugira umuforomo watanzweho ikirego n’abaturage bamushinja kubakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Mu gihe twakoraga iperereza, yongeye guhohotera undi mukobwa muto, nawe ahita amurega ku buyobozi bw’ikigo nderabuzima. Ku bw’ibyago, yahise atoroka mbere y’uko atabwa muri yombi.”
Umwanditsi: Mukimbiri Wilson

